Hagaragajwe impamvu mu kigega cy’Igihugu cy’ibiribwa cy’ingoboka harimo ibiribwa bike

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), yakiriye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye byagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ni ibibazo ahanini bishingiye ku mitangire y’amasoko atanoze ndetse no kuba mu kigega cy’igihugu cy’ibiribwa cy’ingoboka harimo ibiribwa bike biri munsi ya 30% by’ibiribwa byose.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier yabwiye PAC ko icyorezo cya Covid 19 ari cyo cyakomye mu nkokora ibiribwa byari muri icyo kigega.

Ati “Covid 19 yatumye tugoboka Abanyarwanda benshi, kandi haza nuko twagiye tugirana amasazerano nkuko twabitegetswe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ngo dutange ibiribwa mu magereza. Haje kandi n’umukoro wo kuringaniza ibiciro byari hejuru, uko kuntu rero tubona ingengo y’imari nke, ariko tugasohora byinshi, niyo mpamvu turi hasi.”

Kamana yakomeje avuga nubwo bimeze bityo ariko hari ingamba zo kongera ingano y’ibiribwa bibikwa muri iki kigega.

Ati “Guhera muri uyu mwaka urangiye, ndetse n’icyizere dufite cy’uyu tugiye gutangira, twabonye ko guverinoma yabishyizemo ingufu, kuko nk’umwaka ushize twabonye ingengo y’imari (budget) twifuzaga, kuri uyu mwaka twabonye n’indi yinyongera, twongerewe izindi miliyari 15, dufite icyizere ko myaka iri imbere tuzaba dufite ikigega gihagaze neza.”

Komisisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, yasabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gukosora amakosa yagaragaye cyane cyane muri raporo y’umugenzuzi mukuru wa leta ashingiye ku buryo batangamo mitangire amasoko.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Hon. Muhakwa Valens yakebuye MINAGRI ko ikigero cyo kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta bariho kiri ku rwego rwa 17%, ari ibintu ubundi bitakagombye kuba biri ku rwego rwa Minisiteri.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 pm, May 18, 2024
temperature icon 28°C
light rain
Humidity 44 %
Pressure 1017 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe