Hakenewe imikoranire y’inzego zitandukanye kugira ngo imihigo yeswe – MINALOC

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) isanga kugira ngo imihigo yeswe uko bikwiye hakenewe imikoranire y’inzego zitandukanye.

Byagarutsweho mu kiganiro Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena yagiranye na MINALOC ku wa Gatanu, tariki ya 03 Gicurasi 2024.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena igamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, nk’uko byagarutswe na Perezida wa sena Hon. Nsengiyumwa Fulgence.

Ati “Ese kuba tugeze ku gipimo cya 82% ku mazi, bihinduye iki mu mibereho y’abaturage, icyo dukwiye kugisuzuma, tukavuga ngo niba dutanze inka ibihumbi 500 bya Gira inka, ubuzima bw’abaturage bwahindutse gute?”  

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yagaragaje ko imbogamizi zikigaragara mu mihigo ziterwa nuko nta buryo bw’imikoranire buhamye mu nzego zitandukanye, n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati “Hakenewe kunoza no guhuza ku inzego zitandukanye, icya mbere ni ugukomeza ibyo biganiro ku buryo imihigo isinywa koko igaragaza n’ubushobozi aho buzaturuka, ariko aho buzaturuka haracyarimo intege nke mu mikoranire n’abafatanyabikorwa cyane cyane mu nzego z’ibanze, aho hari imihigo myinshi ubona ishobora kugerwaho umuntu anogeje uburyo akarere gakorana n’abafatanyabikorwa bako.”  

Kuva gahunda y’imihigo itangijwe yongereye ihiganwa mu nzego z’ibanze, iteza imbere guhanga udushya no gukoresha bike hakagerwa kuri byinshi. Imihigo ni bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo bwatangijwe mu Rwanda muri 2006.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:00 am, May 18, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe