Hakenewe ishoramari muri siporo

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Urestse kuba siporo ifasha mu kwirinda indwara zitandura, imyaka 30 ishize yagaragaje ko siporo ari urwego rwizewe rwo gushoramo imari bikinjiriza igihugu ndetse n’abikorera.

Bimaze kumenyerwa ko buri wa gatanu hagati ya Saa cyenda na Saa kumi n’imwe ari amasaha abiri yagenewe siporo ku bakozi ba leta, buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu nanone buri kwezi hagati ya Saa moya na Saa tanu haba siporor rusange kuri buri wese.

Bamwe mu bakozi ba leta bishimira uyu mwanya leta yabageneye w’imyitozo ngororamubiri, aho abenshi muri bo bavuga ko babonye umwanya uzajya ubafasha kugabanya ibiro kugira ngo birinde indwara zifata abantu bafite umubyibuho ukabije.

45% by’impfu mu Rwanda ziterwa n’indwara zitandura, ba Rwiyemezamirimo bafashe icyemezo cyo gushora imari mu bikoresho bya siporo mu rwego rwo gufasha abifuza guhangana n’izi ndwara, bavuga ko hari uburyo bwo kwirinda ku bantu bataragira izi ndwara, ariko n’abamaze kurwara hari abize ibijyanye na Physiotherapy (kunanura imitsi) bashobora gufasha abantu, abafite ibibazo bya stroke, cyangwa abafite ibibazo bya pararize hari ibikoresho byabafasha kugorora ingingo z’umubiri zidakora neza.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, leta yashoye mu bikorwa remezo by’ibibuga bya siporo zitandukanye nk’umupira w’amaguru, golf, karate, n’inzira za tapi zagenewe siporo yo kugenda n’amaguru.

Tariki 14 Kanama 2023, ubwo umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Paul Kagame, yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwa remezo by’umushoramari, Masai Ujiri, “Zaria Court Kigali”, yavuze ko gushora mu bikorwa remezo bya siporo bifite agaciro.

Ati “Muri Afurika siporo n’ikintu kinini, ihuza abakire, abakene, buri wese agira uko ahura nayo buri munsi kandi buri kanya, ibyo rero bituma abantu bakura mu buryo bw’ubwenge, bityo n’izindi nzego z’iterambere zikaguka. Ibi bizatuma ibikorwa remezo byiyongera, bizazamura ubukungu, bizagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, siporo ikora ibintu byinshi, rero ntitugomba kuyireba uko igaragarira amaso gusa, ahubwo iragutse cyane kurenga ibirebeshwa amaso.”

Muri 2022, ubukerarugendo bushingiye ku mikino bwihariye 14% by’ibikorwa byose by’ubukungu buturuka ku nama zakiriwe kuko bwinjirije igihugu asaga gato miliyoni 6$.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:25 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe