Hamuritswe amafoto 100 yihariye agaragaza amateka n’umuco by’Abanyarwanda

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi iherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro hatangiye igikorwa cyo kumurika amafoto yihariye agaragaza amateka ndetse n’umuco w’Abanyarwanda.

Kumurika aya mafoto byateguwe ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco ndetse n’Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe iterambere n’ubutwererane mu karere, aho cyagize uruhare rukomeye mu ikusanywa ryayo ndetse no kuyatunganya hakoreshejwe uburyo bw’ubwenge buremano mu kuyasubiza ubuzima.

Amafoto 100 yamuritswe yafashwe hagati y’umwaka wa 1930 na 1980, akaba agaragaza amateka abumbatiye ibintu byinshi bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda, umuco, ndetse n’ubwiza bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert avuga ko amafoto yamuritswe yafashwe mu gihe Abanyarwanda nta buryo bari bafite bwo kuyafata ku buryo byatumye igihugu kitagira umurage urebana n’amafoto cyangwa se amajwi uhagije.

Ati “Twagize icyuho kinini, cyaje no gutuma hari amakuru n’amateka bitamenyekana, iyo umurage rero utamenyekanye bituma abakiri bato n’abandi hari ibyo batamenya, niyo mpamvu rero turimo kugenda dutarura aya mafoto cyangwa tuyashakisha aho yaboneka kugira ngo tuzibe icyuho, maze bidufashe mu nshingano zo kwigisha no guhererekanya umurage dufite.”

Yakomeje avuga ko kugira aya mafoto birakungahaza ububiko bw’inteko y’umuco, bigatuma n’ababagana bunguka byinshi birimo kumenya amateka, bakaba banagirana isano na gakondo yabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe iterambere n’ubutwererane mu karere, Dr. Marc De Santis avuga ko kugira amafoto agaragaza amateka y’igihugu ndetse n’umuco wacyo ari ingenzi kuko bifasha abato kugenda bamenya ibyaranze igihugu cyabo.

Yavuze ko buri foto iba ifite amateka yihariye kandi akomeye, abantu baba bagomba kumenya.

Ati “Twemera neza ko ubuhanzi n’umuco ari inkingi zigaragaza abo turibo ndetse n’inkomoko yacu, n’indorerwamo tureberamo indangagaciro zacu, umuco wacu, ndetse n’ibyo twifuza kugeraho. Binyuze mu buhanzi n’umuco tubasha kugira ibyo duhanga, tukaganira ku mateka yacu kandi tukanasangamo byinshi biduhuza, iyo dushora mu muco tuba dutegura ejo hazaza heza.”

Bamwe mu bitabiriye iri murika bavuga ko banyuzwe n’ibyo babonye bigaragaza umuco Nyarwanda ndetse n’amateka y’igihugu, harimo kumenya uko abakurambere babayeho, uko bamabaraga, imisokoreze, imyubakire, ndetse n’ibindi.

Inteko y’Umuco ivuga ko kugeza ubu hamaze kwegeranywa amafoto agera ku 3000 ari mu bubiko nayo azagenda amurikwa mu bindi byiciro biri imbere. Amafoto amaze kuzanwa mu Rwanda ngo ni make ugereranyije nari mu bubiko bw’ibuhugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:24 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 61 %
Pressure 1019 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe