Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha basubira mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/2024.
Mu itangazo ryasohowe na NESA, biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zizatangira ya tariki ya 25 zikageza ku ya 28 Werurwe 2024.
Ku wa Mbere, tariki 25 Werurwe 2024, hazataha abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa:
– Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
– Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
– Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
– Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
– Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’I Burasirazuba
Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:
– Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
– Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
– Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
– Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatatu, tariki 27 Werurwe 2024 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:
– Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
– Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba
– Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
– Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kane, tariki 28 Werurwe 2024 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:
– Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
– Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
_ Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru
– Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo bagendeye ku biciro bishya by’ingendo byatangajwe.
Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirna ko amashuri yohereje abanyeshuri mu miryango yabo ku gihe cyateganyijwe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya ULK ku Gisozi, zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.
Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.