Hatangajwe gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko by’igihembwe cya II

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha basubira mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/2024.

Mu itangazo ryasohowe na NESA, biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zizatangira ya tariki ya 25 zikageza ku ya 28 Werurwe 2024.

Ku wa Mbere, tariki 25 Werurwe 2024, hazataha abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa:

 Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
 Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
 Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
 Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
 Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’I Burasirazuba

Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:

 Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
 Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
 Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
 Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatatu, tariki 27 Werurwe 2024 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:

 Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
 Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba
 Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
 Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane, tariki 28 Werurwe 2024 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:

Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba

_ Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru

 Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo bagendeye ku biciro bishya by’ingendo byatangajwe.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirna ko amashuri yohereje abanyeshuri mu miryango yabo ku gihe cyateganyijwe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya ULK ku Gisozi,  zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:50 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe