Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ihumana ry’ikirere hapimwa ikigero cy’ubuziranenge bw’umwuka

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Kigali hatangijwe ubukangurambaga bwiswe humeka neza, aho abazanye abana ku bigo by’amashuri basabwaga kuzimya imodoka mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’umwuka bahumeka ndetse ibigo binahabwa ibikoresho bipima ubuziranenge bw’umwuka mu kirere hakazamurwa amadarapo ajyanye n’ikigero uyu mwuka ugezeho.

Ikigero cy’ihumana ry’ikirere kigaragazwa n’ibipimo bifatwa n’ibikoresho byabugenewe mu bigo by’amashuri igihe hari umubyigano w’imodoka nyinshi mu masaha y’igitondo abanyeshuri bajya kwiga, ndetse n’ikigoroba zijya kubafata bigaragara ko ihumana ry’ikirere riba riri ku rwego rwo hejuru.

Impuguke mu by’ihumana ry’ikirere akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Western Ontario muri Canada, Prof. Egide Kalisa asobanura imikoreshereze y’ibikoresho yashyikirije ibi bigo by’amashuri, yavuze ko bizabafasha kumenya ibipimo by’umwuka uhari bityo bikaba byabafasha kwirinda.

Ati “Abana ku ishuri bazajya baza barebe uko umwuka umeze, nibasaga umeze nabi bazamure idarapo cyangwa ibendera ry’umutuku, bivuze ngo umwuka ntumeze neza, abana bafite ibibazo by’ubuhumekero bashobora kutajya gukina hanze. Ariko nibasanga bimeze neza bazajya bazamura idarapo ry’icyatsi, n’umubyeyi uzanye umwana ku ishuri azajya aba azi idarapo rihari, byaba ari iribi, bakaba bakorana n’ikigo kureba ingamba.”

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byatangirijwemo ubu bukangurambaga bavuga ko bazasaba ababyeyi babo kujya bazimya imodoka kugira ngo imyuka mibi ivamo itangiza ikirere, ndetse banatera ibiti bizabitirirwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko ihumana ry’umwuka wo mu nzu no hanze bifitanye isano ya hafi n’imfu z’imburagihe ku bantu basaga miliyoni 6.7 buri mwaka, 89% byabo bapfa ni abo mu bihugu bikennye biri mu nzira y’amajyambere.

Abayobozi b’amashuri bakiriye neza ubu bukangurambaga bugiye kubagabanyiriza umubare w’abanyeshuri benshi bagerwagaho n’ingaruka z’ihumana ry’ikirere, aho bemeza ko abana basiba ku ishuri abenshi basiba kubera indwara zijyanye n’ubuhumekero.

Umushakashatsi Prof. Egide Kalisa asanga bisi 422 z’amashanyarazi igihugu giteganya gushyira ku isoko zisimbura izikoresha mazuru ari icyemezo kizafasha igihugu kuburizamo kurotoni ibihumbi 12 by’ubumara buhumanya ikirere bitarenze mu 2028 bwari kugira ingaruka z’uburwayi bw’abasaga 6000 bityo igihugu kikazigama miliyoni zisaga 700 z’amadorali bitarenze mu 2035.

Usibye ibigo by’amashuri no ku rwego rw’igihugu hari ibindi bipimo bifatirwa kuri sitasiyo 21 mu gihugu hose nkuko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Ubushakashatsi bwakozwe na Prof. Egide Kalisa bugaragaza ko hagati ya 2021 na 2025, hari Car Free Day 26 zizaba zarabaye, kandi Car Free Day imwe gusa igabanyaho ihumanya ry’ikirere ku kigero cya 15% muri Kigali.

Agaciro k’indwara ziburizwamo ku basaga 1000, ndetse n’amasaha 3.300 yo gukora akiyongera. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihugu kizunguka miliyoni 21 z’amadoralimuri ciyo gihe.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:06 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 61 %
Pressure 1019 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe