Hatangijwe ubukangurambaga ku buringanire muri serivisi z’ubuziranenge

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu gutangiza ubukangurambaga bwo guteza imbere ubuziranenge bushingiye ku buringanire, abagore bakora mu nganda n’abandi bakora imirimo inyuranye bavuga ko kugira ngo zitangwe neza mu buziranenge ari uko uburenganzira ku mpande zombi bugomba kubahirizwa.

Bamwe mu bagore bagaragaza ko kugira ngo umusaruro uboneka mu byo bakora ari uko buri wese ahabwa agaciro bitewe n’imiterere y’umubiri we bityo bigatuma abasha gukora byinshi kandi byujuje ubuziranenge. Ni mu gihe kandi ngo ibyo bikunda hagendewe kuguharanira inyungu zingana ku mugabo n’umugore.

Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga, Umugenzuzi Mukuru wungirije w’ihame ry’uburinganire, Bwana Florie Rurihose yashimangiye ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwagaragaje ko bishoboka kongera umusaruro binyuze mu guha ubushobozi bungana abagore n’abagabo kandi bagatanga ibisubizo by’ibibazo Bihari.

Ati “Urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu gihugu cyacu rurashimishije mu myaka 30, abagore bari mu mirimo ibyara inyungu, mu bucuruzi, mu banyenganda, mu bohereza umusaruro mu mahanga, mu bwubatsi, n’ibindi, izo nzego zose twavuga ko abagore by’umwihariko bafitemo uruhare rukomeye kandi umusaruro ukawubona uko igihugu gitera imbere.”

Yakomeje avuga ko mu mirimo ikorerwa mu ruganda cyangwa ibindi bikorwa abagore n’abagabo; abakobwa n’abasore baruzuzanya kandi bakagira ubumenyi n’ubushobozi bituma bongera umusaruro muri serivisi zitandukanye.

Kuva tariki ya 05 kugera ku ya 10 Gicurasi uyu mwaka nibwo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye n’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire ndetse n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP) batangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu buziranenge.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:07 pm, May 19, 2024
temperature icon 28°C
light rain
Humidity 47 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe