Icyo abikorera bateganyiriza ubutaka Congo-Brazzaville yahaye u Rwanda

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Abari mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) bakubutse muri Congo-Brazzaville aho bari baragiye gusura ubutaka icyo gihugu cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kureba uburyo bwo kububyaza umusaruro.

Ni ubuso bungana na kilometerokare 980 cyangwa hegitari 92,996 buri mu bice bibiri bitandukanye burimo hegitari 51,223 ziri ahitwa Kidamba n’izindi hegitari 41,773 ziri ahitwa Louvakou.

Guhera ku italiki 4 kugeza ku 8 Werurwe uyu mwaka, itsinda ry’abagize PSF ryagiriye uruzinduko muri iki gihugu berekwa ubwo butaka.

Ku ikubitiro, bimwe mu byo bashyize ku isonga bagiye gushoramo imari birimo ubuhinzi bw’ibigori, soya, ubunyobwa, urusenda, ibibonobono, ikawa, n’ibindi by’ubworozi binyuranye nk’inkoko, amagi, ingurube, amafi n’ibindi.

Bavuga ko mu ruzinduko bagiriye muri Congo-Brazzaville basanze ibyinshi mu byo bakoresha biva mu bihugu byo hanze, aho bakoze inyigo yibyo bazakoreye ndetse banemeza ko hari isoko rihagije.

Kubyaza umusaruro ubu butaka bikurikiye amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’impande zombi muri Mata 2022 mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Congo Brazzaville ku butumire bwa Mugenzi we, ndeste no muri Nyakanga 2023 Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso nawe yaje gusura u Rwanda mu gukomeza umubano.

Visi Perezida wa kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Aimable KIMENYI avuga ko aya ari amahirwe bahawe n’abakuru b’ibihugu byombi bagomba kubyaza umusaruro.

Ati “Abacuruzi bo muri Congo-Brazzaville batwakiranye yombi, barashaka ko dukorana hari amasoko menshi, ari ayo guca ku nyanja, ari ay’imbere mu gihugu no mu karere, mu byukuri turashimira perezida wa Repubulika wadushakiye ubu butaka, igikurikiraho nuko tujya ku buhinga.”

U Rwanda na Congo Brazzaville bihuriye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu 11 byo muri Afurika yo hagati (CEEAC).

Komiseri Ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi n’Ifaranga mu muryango wa CEEAC Francois KANIMBA, avuga ko aka karere gafite amahirwe menshi.

Ati “Kano karere gakungahaye cyane ku mutungo kamere nk’ibikoresho by’ibanze, ariko kugeza ubu uyu mutungo kamere woherezwa hanze utongerewe agaciro, n’igihe babikoze bikaba ku kigero cyo hasi cyane. Ingamba z’iterambere zirasobanutse, umutungo kamere ugomba gutunganyirizwa imbere mu gihugu ukoherezwa mu isoko ryo hanze wongerewe agaciro.”

Bibarwa ko Congo Brazzaville ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z’ubutaka bushobora gihingwa, gusa ubungana na 5% ni bwo bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo kurya ku baturage.

Ibindi bihugu byahaye u Rwanda ubutaka birimo Djibouti, Tanzania, Kenya ndetse na Misiri iherutse gusinyana amasezerano n’u Rwanda.

 

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:58 am, May 2, 2024
temperature icon 19°C
heavy intensity rain
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe