Kuzamura ibiciro by’ingendo ntibizahungabanya ibiciro by’ibiribwa – Rwangombwa

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu gihe hashize icyumweru leta y’u Rwanda itangaje impinduka ku biciro bishya by’ingendo, haba mu ntara ndetse no mu mujyi wa Kigali, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, ubwo yagaragazaga raporo ya politiki y’ifaranga n’ubutajegajega rw’urwego rw’imari, yavuze ko izi mpinduka nta ngaruka nini zizatera ku izamuka ry’ibiciro ku isoko, ndetse no gutakaza agaciro k’ifaranga.

Izo mpinduka zatumye abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagenda bagaragaza impungenge, aho babibona nk’ibishobora kugira uruhare ku izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Bavuga ko izi mpinduka zigiye gutuma n’abacuruzi buriza ibiciro by’ibicuruzwa bitewe nuko na bo batanga amafaranga menshi mu kuriha ingendo zo kubirangura. Bavuga kandi ko bafite amafaranga menshi ntacyo bazahomba cyane ahubwo hazahomba abaturage bajya guhaha, kuko umucuruzi amafaranga arenza ku ngendo umuturage ariwe uyamuriha.

Kuri iyi ngingo ariko, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yamaze impungenge abaturage, avuga ko mu bishobora kuzamuka hatarimo ibicyenerwa cyane nk’ibiribwa kuko igihugu cyiteze umusaruro mwiza no mu gihembwe gitaha.

Ati “Icyiza nuko ibindi biciro by’ibintu bitandukanye cyane cyane ibiribwa byo bitazamutse muri iki gihe turimo, kandi tubona ubuhinzi n’ubundi bushobora kugenda neza no mu gihembwe cya kabiri. Ubundi byakagombye kumanuka no hasi ya 5% kurushaho muri uyu mwaka, ariko kubera izi mpinuka mu ngendo biraba bigumye kuri 5%.”

Guverineri Rwangombwa kandi yagaragaje ko ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ryagabanutse ku gipimo cya 6,4% mu Kuboza 2023 bivuye kuri 20,7% byariho muri Mutarama uwo mwaka, mu gihe mu mezi abiri ya mbere ya 2024 ihindagurika ry’ibiciro riri ku gipimo cya 4,9%.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:20 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe