Ikoranabuhanga rya ‘AI” rigiye kuzajya ryifashishwa mu gusubiza ibibazo by’abahinzi n’aborozi

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu Rwanda, Artificial Intelligence (C4IR Rwanda), buvuga ko ku ikubitiro hari porogaramu y’ikinyarwanda yo muri mudasobwa bakoze izajya yifashishwa mu gusubiza ibibazo by’abahinzi n’aborozi bazajya bifuza kumenya mu kazi kabo ndetse no kwihutisha serivise z’ubuvuzi.

Iki kigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kimaze imyaka ine gitangijwe mu Rwanda, aho gifite itsinda ry’abakozi bagera ku 8 bakorera mu nyubako izwi nka Norrsken, ndetse ni itsinda rifitanye imikorere ya hafi cyane n’inzego zitandukanye mu gihugu, ku isonga Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT).

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ruri mu nzego ku ikubiro zitaweho n’iri tsinda, nk’uko umuyobozi w’uyu mushinga wa Artificial Intelligence (AI), Ndayishimiye Alain abivuga.

Ati “Ashobora guhamagara akabaza se uyu munsi ko nshaka gutera imbuto y’ikirayi, ikirere kimeze gute? ese ndashyiramo iyihe fumbire? Ibyo bibazo byose bari basanzwe babaza imashini izajya ibafasha kubisobanura.”

Taliki 13 Ukuboza 2021, mu igazeti ya leta hasohotse itegeko ryerekeye kurinda amakuru n’imibereho bwite by’umuntu, ndetse no muri Mata 2023 inama y’Abaminisitiri yemeje politiki nshya y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Iki kigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ni kimwe mu bigo 21 biri hirya no hino ku isi, ndetse mu kwakira uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku birebana n’iri koranabuhanga.

Ndayishimiye Alain, Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga rya ‘AI” mu Rwanda

Mu rwego rw’ubuvuzi, mu gihugu hose hari abantu 13 gusa bafite ubumenyi bwo gusuzuma amashusho y’abanyujijwe mu cyuma bakamenya indwara umuntu arwaye. Ndayishimiye avuga ko ubuke bwabo butuma bifata igihe kirekire kugira ngo umurwayi avurwe, iri koranabuhanga rikaba rije ari igisubizo.

Muri 2022 ku isi habaruwe kompanyi 2,400 zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano harimo 21 zo mu Rwanda, ndetse muri uwo mwaka u Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 muri Afurika, ndetse no ku mwanya wa 93 ku isi.

Ikoranabuhanga ry’ubwengw buhangano ryitezweho kwihutisha iterambere ry’igihugu kugera ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo kuba igihugu kizaba gifite ubukungu buringaniye mu 2035, n’ubukungu buhanitse mu 2050.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:24 pm, May 20, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 44 %
Pressure 1009 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe