Impamvu zishobora kubabuza kubyara kandi muri bazima

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abantu bubaka urugo harimo kugira ababakomokaho nuko umwe akitwa dawe undi akitwa mawe.

Dr. Meghan Kelly, umwarimu, akaba n’umuganga mu bitaro bya Mount Sinai muri Leta zunze Ubumwe za Amerika avuga ko usanga abantu bamarana igihe kinini batabyara nyamara wareba ugasanga buri wese muri bo afite intanga nzima ndetse ibizamini byose bikozwe kwa muganga bikerekana ko nta kibazo buri wese afite.

Niho bamwe batangira gucyeka amarozi, n’izindi mpamvu zishobora kuba ukuri cyangwa atari ukuri.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kitwa ‘Osteoarthitris Research Society International’ mu 2022 bwagaragaje impamvu zinyuranye zishobora kubabuza kubyara nyamara mwembi muri bazima.

Makuruki.rw yakwegeranyirije impamvu 6 zishobora kuba zishobora kuba zibibzatera kugira ngo nusanga hari imwe muri zo uzikureho mu maguru mashya:

1. Ku mugore: Ibiro afite

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bananutse cyane, ni ukuvuga bafite BMI (Body Mass Index) iri munsi ya 18, batinda gutwita ugereranyije n’abagore baringaniye ku gipimo gikubye 4 naho abafite ibiro byinshi, ni ukuvuga bafite BMI irenze 25 batinda gutwita ku kigero gikubye 2 abagore baringaniye. Kuringaniza ibiro byagufasha gutwita vuba. Muri macye kugira ibiro bigendanye n’uko ureshya ni ingenzi mu buzima bw’imyororokere ku mugore.

2. Ku mugabo: intanga

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushyuhe burenze 39°C ku gice cy’amabya bwangiza intanga zikanacika intege bityo gutera inda kikaba ikibazo.

Gutereka imashini ku bibero, kujya muri sauna kenshi, kwambara amakariso akwegereye cyane ni bimwe mu byongera ubushyuhe burenze.

Hari n’ubundi bushakashatsi bugaragaza ko gushyira terefoni mu mufuka w’ipantalo nabyo bishobora kwangiza intanga ariko buracyakorwa.

Ibi byose kubyirinda byafasha umugabo kuba yatera inda byihuse.

3. Ku mugore: Ibyo anywa

Kunywa ikawa nyinshi, inzoga nyinshi bishobora guhungabanya uburumbuke bw’umugore.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagore banywa udukombe turenze 5 tw’ikawa baba bafite ibyago byo kudatwita vuba.

Dr. Meghan Kelly atanga inama yo kutarenza udutasi 2 ku munsi.

Ku nzoga naho ni uko, bishoboka wayireka ariko utabashije kuyireka wanywa uturahure tutarenze 2 tw’inzoga zidakaze naho inzoga zikaze nturenze igipimo cyitwa ‘shot’ imwe ikaba ingana na 45mL.

4. Kuri bose: itabi

Ku mugore itabi rishobora gutuma igi ridafata mu mura ngo intanga ngabo ibe yarihasanga naho ku mugabo itabi rishobora kugabanya umubare w’intanga rikanangiza DNA iba igize intanga kandi intanga zifite ubusembwa cyangwa ubumuga ntizatera inda

Niba mwarabuze urubyaro kandi muri mwe harimo unywa itabi, ni byiza kurivaho.

5. Igihe cy’uburumbuke

Hari abantu baba bahura gacye mu kwezi kubera kutaba hamwe ndetse bashobora no kuba babonana nka gacye mu mwaka. Ushobora gusanga rero mukora imibonano igihe cy’uburumbuke kitaragera cyangwa cyararangiye.

Imibonano ikozwe hasigaye iminsi 2 ngo uburumbuke bugere cyangwa mu gihe cy’uburumbuke niyo iba yizeweho gufasha gusama kurenza ikozwe nyuma yo kurekurwa kw’intanga.

Ni byiza rero kumenya iminsi y’uburumbuke mugakoramo imibonano kenshi.

6. Amavuta ashyirwa mu gitsina

Hari abagore bamwe bagira mu gitsina humye bityo mu gihe cy’imibonano bakifashisha amavuta yo kuhoroshya. Ubushakashatsi bugaragaza ko amwe muri yo atuma intangangabo zitabasha kugera muri nyababyeyi kuko umuvuduko zigenderaho ugabanyuka nuko zigapfira mu nzira.

Ubushakashatsi bwemeza ko mu guhitamo aya mavuta wareba akoze muri Canola, ubunyobwa, elayo kuko niyo ubushakashatsi bugaragaza ko adahindura umuvuduko w’intanga.

Naho KY Jelly, Astroglide, Touch ubushakashatsi bugaragaza ko agabanya umuvuduko w’intanga ku gipimo kiri hagati ya 60% na 100%.

Si izi mpamvu gusa zishobora gutera kutabyara ariko ziri ku isonga. Niba rero warabuze urubyaro kandi mwese muri bazima, reba niba mu bivuzwe haruguru nta kigufataho ubundi ugihindure wongere amahirwe yawe yo kwitwa umubyeyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe