Inkuru ibabaje! Umwiraburakazi Sarah Baartman wazize ubunini bw’amabuno ye

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Amazina ye nyakuri ni Saartjie Baartman, akaba umwiraburakazi wavukiye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1789 akaba uwo mu bwoko bw’AbaKhoikhoi bo muri Afurika y’Epfo. Inkuru ye ni iy’akababaro ahanini biturutse ku nsanganya yahuye nayo yo kugirwa igicuruzwa kubera ingano y’amabuno ye maze akazengurutswa uburayi kugeza apfuye.

Yakuriye mu muryango we wakoraga ubucakara mu ngo z’Abadage bakoronizaga aba ba Khoikhoi, agira umugisha aza gushakana n’umugabo wo mu bwoko bwe banabyarana umwana waje gupfa nyuma y’igihe gito avutse.

Nyuma y’igihe Abadage baje kugirana amakimbirane n’AbaKhoikhoi, ubwo yari afite imyaka 16 gusa umukunzi we yishwe n’Abadage birangira nawe agurishijwe bya gicakara ku mugabo witwa William Cesar, bisobanura ko ubwo yari arimo gukura arinako ubwangavu bwe bumukururira kwaguka kw’ikibuno cye yaje no kuzira.

Bidatinze mu 1810 yasinyishijwe amasezerano by’ubushukanyi ayasinya na Denlop wari inshuti ya sebuja wa Sarah ariwe Cesar, bigizwemo uruhare na Musaza we Kendrick.

Ibyari bikubiye muri ayo masezerano kwari ukujyana uyu mwana w’umukobwa mu Bwongereza ndetse na Ireland agakora nk’umuseriveri ndetse n’bindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Yarashutswe cyane rwose nk’ibyo indi njiji ny’Afurika yokorerwa n’umuzungu ubigambiriye. Sarah Baartman yaragiye koko agezwa muri ibyo bihugu.

Akigera mu Bwongereza, Baartman yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye amamurika bikorewe mu mihanda ahuzuye abantu ndetse no mu nzu zabigenewe, icyari kigamijwe ni ukwereka abanyaburayi umwiraburakazi ufite amabuno angana umusozi.

Baritegereje barareba umunyamabuno manini, koko business iryohana Dunlope na Cesar bamwungukagamo, yari yarabaye igitangaza gikururira abatuye hirya no hino i Burayi kuza kwirebera amabuno.

Ibihe byaje guhinduka, abareberera inyungu z’ikiremwa muntu barahaguruka basanga ibyo akorerwa ari ubucakara bubi bwuzuye irondaruhu no kwambura ubumuntu uyu mugore wari waranakuriye mu bibazo by’ubuzima.

Aba bamushoragamo imari bakibibona bahise bahimba urundi rupapuro anarusinyishwaho ku ngufu rugaragaza ko byose atabikoreshejwe byari amahitamo ye.

Sarah Baartman nyuma y’imyaka ine ari mu Bwongereza yaje kugurishwa ku mugabo w’Umufaransa witwaga Haux, umugabo washyiraga inyamaswa mu makarito afunguye akamurikwa i Paris n’ahandi mu Bufaransa. Ni nako Sarah yahise afatwa bunyamaswa kubera ikibuno cye, ashyirwa mu makarito azengurutswa Uburayi mu imurikabikorwa, Houx nawe akusanya urufito.

Ibi bibazo byose by’ubuzima yanyuzemo mu myaka 10 yamaze i Burayi yanabihuriyemo no guhura n’abagabo bamugiriye irari, atangira kujya agurwa nk’indaya agasambanywa ari nako bamumenyereza kunywa ibiyobyabwenge bikakaye.

Ku myaka ye 26 Baartman yaje kugwa i Paris, bivugwa ko yazize ihungabana, abandi nabo bakavuga ko yaba yarazize inzoga nyinshi yahawe ngo asambanywe.

Babihuza n’abubu bavuga ko kugira amabuno manini ari umuvumo! Isaha ku isaha uba ugaragara nk’indaya yagirwa ibyo Baartman yagizwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:58 pm, May 18, 2024
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 53 %
Pressure 1017 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe