Ishusho ngari y’uko umutungo wa Leta wakoreshejwe umwaka ushize

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka ushize, igaragaza ko urwego rw’imikoreshereze y’imari ya leta rwazamutse ku gipimo cyiza kuko ngo rwavuye kuri 68% mu 2022 rugera kuri 92% muri 2023.

Ibi byagarutsweho n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, Kamuhire Alexis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 24 Mata 2024, yabwiye Inteko Rusange y’imitwe yombi ko hakozwe ubugenzuzi ku bitabo by’ibaruramali 208, mu nzego 191. 92% by’izo nzego zabonye ntamakemwa, inzego 11 zihwanye na 5% zibona byakwihanganirwa naho inzego 6 zingana na 3% zisigaye zibona biragayitse.

Iyi raporo kandi igaragaza ko hangenzuwe 96% by’amafaranga yose yakoreshejwe n’inzego za leta 208 angana na miliyari 4,984 kuri miliyari 5,193 yakoreshejwe muri rusange.

Ibigo bikora ubucurruzi byagenzuwe byariyongereye kuko byavuye kuri 17 bigera kuri 21 ukwaka ushize.

Inzego zabaye ntamakemwa ku bitabo by’ibaruramari zariyongereye ziva kuri 68% muri 2022 zigera kuri 92% muri 2023.

Ku nama 3,556 zatanzwe umwaka ushize, inama 59% zashyizwe mu bikorwa, 16% zishyirwa mu bikorwa igice, naho inama 25% ntizashyirwa mu bikorwa na mba.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, Kamuhire Alexis arishimira ko inzego zabaye ntamakemwa ku bitabo by’ibaruramari ziyongereye.

Ati “Habaho n’impamvu y’imikoranire, ibyo tubonye bitameze neza mu bijyanye no kwandika ibitabo, nirinda kwihutira kubisinya, ahubwo ndabibasubiza nkabereka ibibazo birimo, nkavuga na MINECOFIN ngo babafashe ibidatunganye byanditse nabi, mu byandike neza mbere y’uko mbisinya, niko byagenze uyu mwaka, ndetse twabishyizemo imbaraga nyinshi.”

Mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, hagaragaye amafaranga angana na Miliyari zirenga 2,574 Frw yishyuwe hadakurikije amategeko. Miliyari 6,92 Frw niyo iyi raporo igaragaza nk’igihombo leta yagize ahanini bitewe n’amasezerano yateguwe nabi, kuba imishinga itarakurikiranywe neza, no kudasuzuma neza inyemezabwishyu mbere yo kwishyura, gusa ngo ashobora kugaruzwa bikozwe neza.

Iyi raporo yerekana ko amafaranga agera kuri miliyari 1,22 Frw ariyo yagarujwe kuri miliyari 10,05 Frw yagaragajwe umwaka wa 2022.

Umwaka ushize kandi ibibazo byagaragayemo forode byari bigeze kuri miliyari 2,36 Frw kuva muri 2013 kugeza muri 2022.

Bamwe mu Badepite n’Abasenateri bishimiye uburyo hasigaye hagaragara impinduka mu micungire y’imari nubwo hakiri amakosa akiboneka.

Iyi raporo yakiriwe n’Inteko rusange y’imitwe yombi, ikazashyikirizwa komisiyo ya PAC, hanatumizwe abagaragaje intege nke.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:53 am, May 5, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1020 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe