Ishusho y’impinduka zabaye zigatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka mu myaka 30 ishize

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko bashingiye ku byakozwe mu myaka 30 ishize, bitanga icyizere ko n’ibiri mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 bizagerwaho, birimo n’uko umuturage azaba yinjiza hafi miliyoni zirenga 14 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ishimangira ko ibigerwaho bishingiye ku ngamba n’amavugurura u Rwanda ruba rwarashyizeho.

Impinduka mu bukungu bw’u Rwanda zitangirana n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ingamba zinyuranye zo kuvugurura urwego rw’imari ziri mu byatumye ubukungu buzamuka.

Mu mwaka wa 1995 ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 56 aho inkunga z’amahanga zari ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Mu mwaka wa 2018/2019 ingengo y’imari yari miliyari 2,443.5, ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2023/2024 ni miliyari 5,030.

Amafranga ava imbere mu gihugu uteranijeho inguzanyo igihugu kizishyura bingana na 87% by’ingengo y’imari yose, bivuze ko inkunga ziri ku gipimo cya 13%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko habaye impinduka zikomeye mu bukungu mu myaka 30 ishize.

Ati “Kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bwamanutseho 50% munsi ya zero, kuva icyo gihe twagize ubukungu buzamuka ku muvuduko hagati ya 7% na 8% uvanyemo umwaka umwe wa Covid19 wa 2020 wo hamanutseho 3.4%, ahasigaye hose ni hejuru ya 7%.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka 30, nko mu 1995 kugeza mu 2000, u Rwanda rwacungiraga ku mano z’amahanga ku gipimo kirenga 70%, ubu turi kuri 13%, ikindi ubukungu bwacu bwari bushingiye ku buhinzi ku gipimo cyo hejuru, ariko muri iyi myaka 30 ubukungu bwagiye buhinduka, hakaba hamaze guterwa intambwe ikomeye.”

Ikindi kimenyetso cy’impinduka mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 30 ishize, ni iterambere ry’urwego rw’imari n’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu, aho mu mwaka wa 2008 abagerwagaho na serivisi z’imari bari 14%, ubu bakaba bageze kuri 93%.

Impuzandengo y’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2023 wari ku gipimo cya 8.2%, mu gihe hari hitezwe ko uzazamuka ku gipimo cya 6.2%.

Urwego rw’ubuhinzi rwihariye 27% by’umusaruro mbumbe wose w’umwaka wa 2023, urw’inganda rukagira igipimo cya 22% naho urwa serivisi rukiharira igipimo cya 44%.

Abikorera, by’umwihariko abo mu rwego rw’inganda, bavuga ko kuba leta igira bimwe yigomwa nk’imisoro y’ibitumizwa hanze bifasha inganda, nabyo bibatera imbaraga mu kongera umusaruro uzikomokaho.

Mu mwaka wa 1994 umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, naho muri 2018 yinjizaga amadolari 778 ku mwaka, ubu abarirwa amadolari 1040 ku mwaka, bikaba biteganyijwe ko muri 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka, naho mu cyerekezo 2050 akazaba yinjiza ibihumbi bisaga 12 by’amadolari ku mwaka.

Umusesenguzi mu bukungu, Habyarimana Straton asobanura ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishimangira n’ibishobora kugerwaho mu cyerekezo 2050.

Ati “Ubuyobozi dufite butekerereza abanyarwanda kandi bukanareba kure, bukagerageza kubana neza n’ibindi bihugu, tugerageza kubigiraho no kugira ngo muri uko kubigiraho twige uburyo bwo gukora ibintu bishya igihugu gitere imbere, ubu buyobozi nitubugumana intambwe turi gutera izakomeza. Ikindi abanyarwanda benshi n’urubyiruko batekereza kurenza abakuze, ibyo bituma wizera ko mu gihe kiri imbere tuzabona ibitekerezo bishya byinshi.”

Kwiyongera kw’imirimo idashingiye ku buhinzi yaba ishingiye ku nganda na serivisi zitandukanye, abaturage babibonamo inyungu ikomeye mu mibereho rusange yabo.

Urwego rw’ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane. nk’imihanda mu gihugu habarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu gihe ibirometero 3,700 by’imihanda y’imigendererano (feeder roads) nayo yatunganyijwe.

Nk’uko raporo ya Doing Business ikorwa na banki y’isi ibigaragaza, U Rwanda ruza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari, ibi bikaba birwongerera amahirwe yo kureshya abashoramari no kubonera abaturage imirimo kugira ngo bazamure imibereho yabo n’amafaranga binjiza kandi babashe no guhaha.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:59 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1017 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe