Itandukaniro hagati y’amashereka n’amata y’inka

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Kubera ubuzima busigaye busaba ko kenshi umubyeyi ataba ari hafi y’umwana we ngo amwonse buri gihe, hasigaye hitabazwa ibisimbura kumwonsa nko kumuha amata y’inka, Guigoz, Naan, France lait, Primalac, n’ibindi binyuranye.

Chris Aiken, MD, umwarimu muri Wake Forest University School of Medicine avuga ko konsa bitagirira akamaro umwana gusa, ahubwo binakagirira nyina. Icya mbere bituma amaraso ava nyuma yo kubyara akama vuba na nyababyeyi ikongera kwiyegeranya, icya kabiri nuko bimufasha gutuma nta ntanga ikura, bityo bikamurinda kubyara indahekana, iyo yonsa neza.

Chris Aiken yerekana itandukaniro hagati y’amashereka n’amata y’inka, aho avuga kuri poroteyine, ibinure, vitamin n’imyunyu-ngugu:

 1. Poroteyine

Amashereka agizwe na poroteyine z’amoko abiri arizo whey na casein. Ugereranyije ni 60-80% za whey na 20-40% za casein. Izi poroteyine zigira akamaro ko kurinda umubiri kwinjirwa na mikorobe no guhangana na zo mu gihe zinjiye (ubudahangarwa). Gusa iyo casein ibaye nyinshi bitera ikibazo igifu cy’umwana bikagora igogorwa. Muri 100ml z’amashereka dusangamo 0.3g za casein mu gihe mu mata y’inka harimo 2.5g. Urabona ko mu mata y’inka harimo casein yikubye inshuro zirenga 8 iyikenewe, ariyo iboneka mu mashereka.

2. Ibinure, amavuta

Aya mavuta cyangwa ibinure biboneka mu mashereka bifasha gukura k’ubwonko, gukoresha vitamin zivanga n’ibinure (liposoluble vitamins) kandi niyo soko ya mbere y’imbaraga ku mwana. Ubwinshi bw’amavuta buzatuma umwana agira ubwonko bukora neza. Ibi binure bijya mu bwonko mu gihembwe cya nyuma cyo gutwita, bikanasangwa mu mashereka. Muri 100ml z’amashereka dusangamo 4.2g mu gihe mu mata y’inka harimo 3.8g. biraboneka ko mu mata harimo ibinure bicyeya.

3. Vitamine

Vitamine ziboneka mu mashereka ahanini ziba zijyana n’ibyo umubyeyi yariye. Uko umubyeyi agira izihagije ni nako umwana na we abyungukiramo. Iz’ingenzi ku mwana ni A, D, E na K. ntitwakirengagiza ariko na C,niacin, riboflavin na thiamin gusa yo iyo ibaye nyinshi (B1) bitera ikibazo umubiri, haba no ku bantu bakuru. Niyo mpamvu umubyeyi akomeza guhabwa izi vitamin nyuma yo kubyara. Mu mashereka habamo 240IU za vitamin A mu gihe mu mata harimo 140IU gusa, byose muri 100ml. harimo 0.01mg za thiamin naho amata akagira 0.03mg ikaba iri hejuru ku yo mu mashereka kandi twabibonye ko ubwinshi bwayo ari bubi. Niacin ni 0.2mg ku mashereka naho amata afite 0.1mg. riboflavin ni 0.04mg naho amata akagira 0.17mg. vitamin C ni 5mg naho amata nta na gacye ni 0mg.

4. Imyunyu-ngugu

Iyi yo, iba mu mashereka iri ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’amata kuko umwana aba ataragira umubiri ubasha kubitunganya neza. Iyo ni nka kalisiyumu, fosifore, sodiyumu na potasiyumu. Abana bahise bahabwa amata bakivuka, ku munsi wa 6 bagaragaza ibimenyetso byo kuyoba k’ubwenge byitwa neonatal tetany. Ubushakashatsi bwerekanye ko biterwa na fosifore nyinshi iba mu mata y’inka. Kuko mu gihe amashereka aba afite 14mg muri 100ml, amata yo agira 93mg muri 100ml. naho kalisiyumu yo amashereka ni 33mg naho amata ni 118mg.

Dr Aiken avuga ko nubwo guhora hafi y’umwana bigora kubera akazi, ariko na none nta cyasimbura amashereka kugeza byibuze umwana ageze ku mezi 6. Aho kugura Guigoz, Naan,amata y’inka cyangwa ibindi, washaka uko wajya wikama amashereka ukaba ariyo umusigira kuko birashoboka, ntibitwara amafaranga kandi bifitiye akamaro umubyeyi n’umwana we.

Ariko mu gihe nta yandi mahitamo ahari wamuha formula (amata agurwa atunganyijwe) kuko byibuze yo aba yegera amashereka kuruta kumuha amata y’inka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:14 am, May 6, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1020 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe