Kigali: Abamotari biyemeje kugaragaza impinduka mu mikorere yabo

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali, ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki ya 25 Werurwe, bahize umuhigo wo kugaragaza impinduka mu mikorere no kwirinda icyo ari cyose gishobora kuba intandaro y’impanuka.

Ni mu nama yabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.

IGP Namuhoranye, yasabye abamotari kurangwa n’ikinyabupfura mu mikorere n’imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Umurimo mukora ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange, niyo mpamvu dushaka ko mu mezi macye uhinduka umurimo unoze, uzana abanyamahanga kuza kubigiraho kandi bikaba bizwi ko hari icyizere cy’uko umumotari ava mu rugo agasubirayo amahoro.”

Yabasabye kunyura ahabugenewe bubahiriza inzira z’abanyamaguru n’imirongo bambukiramo umuhanda (zebra crossing), kutavugira kuri telephone batwaye, bubahiriza umuvuduko wagenwe n’andi mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kandi birinda uburangare bwabateza impanuka.

Mu mpanuka 89 zabaye mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, 16 muri zo zaturutse ku burangare bw’abatwara amapikipiki byatumye abantu 19 bahitanywe n’izo mpanuka 10 muri bo bari abamotari, abagenzi bari batwaye 6 n’abanyamaguru bahutajwe nazo batatu.

IGP Namuhoranye yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga, Ikinyabupfura n’imyitwarire myiza babyikoresheje ku buryo buri wese azabona koko, ko mu bihe biri imbere bahindutse bakirinda amwe mu makosa bakoraga bidaturutse ku gutinya kuyahanirwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye uruhare rw’abamotari mu iterambere ry’igihugu no gufasha abashyitsi batandukanye basura igihugu mu ngendo bakora mu gihugu ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umujyi ucyeye, ugendwa kandi utekanye.

Yanabasabye kandi kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, cyane cyane batunganya moto
zabo kugira ngo zisohore umwotsi udahumanya ikirere, birinda guta aho babonye ibikoresho
birimo amacupa n’ibindi bituma umujyi udasa neza.

Yasoje abasaba kubahiriza amategeko n’amabwiriza nk’uko biyemeje urugendo rw’impinduka bakazagaragaza ko bahindutse koko, ku buryo nta kibazo bazagirana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:16 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1016 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe