Kwibuka ntawe bikwiye kurambira – Meya Mbonyumuvunyi

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko Kwibuka ari umwanya wo gusobanurira abakiri bato n’urubyiruko uburyo Jenoside yagenze, kugira ngo basobanukirwe neza ayo mateka hatazagira ababashuka. Ibyo akabishingira ko muri iki gihe hakigaragara abakigoreka aya mateka ndetse n’abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Musha mu Karere ka Rwamagana, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 51 yabonetse mu minsi ishize.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 23,270, aba bakaba bariciwe muri Kiliziya Gatolika ya Musha, Fumbwe, Munyiginya, Gahengeri, na Rusororo mu karere ka Gasabo.

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko habaho ibikorwa byo Kwibuka kugira ngo amateka mabi asharira yabaye mu Rwanda akurwemo amasomo n’ingamba zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Muri iki gihe tuba twasubije amaso inyuma ndetse n’intekerezo zacu zikagaruka mu bihe bikomeye by’amateka ashaririye kandi akomeye twanyuzemo. Turibuka rero nk’Abanyarwanda kubera ko ari inshingano kandi bikaba ari uburyo bwo kugira ngo dukomeze ya mvugo ivuga ngo ‘Jenoside ntizongere kubaho ukundi’ haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.”

Yakomeje avuga ko uyu uba ari n’umwanya wo kugira ngo abantu bongere dusubize icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje agira ati “Nanone kandi Kwibuka ni n’umwanya wo kugira ngo abakiri bato n’urubyiruko rutazi Jenoside basobanukirwe amateka mabi asharira u Rwanda rwanyuzemo, ntawe bikwiye kurambira.”

Agaruka ku ishusho y’uburyo interahamwe zishe Abatutsi ku kiliziya I Musha, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 I Musha yatangiye ku buryo bweruye guhera tariki ya 07 Mata 1994, bitewe n’ubuyobozi bubi bwari bugize Komini enye zaje kubyara akarere ka Rwamagana.

Yavuze izi komini enye zari ziyobowe n’inkoramaraso zirimo nka Semanza Laurent, ndetse na Rugambarara Juvenal bayoboye icyari komini Bicumbi, aba bombi bakatiwe banahamwa icyaha n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa Arusha, hakaba Bisengimana Paul waruyoboye Komini Gikoro wari umwambari wa Semanza, hakaza Bizimana wayoboraga Komini Rutonde ubu ufungiye muri gereza ya Ntsinda, ndetse hakaba na Konseye Nabandama Claver wari Burugumesitiri w’umusigire wa Komini Muhazi.

Kuri iyi kiliziya y’I Musha hiciwe abatutsi barenga 10,000 bari bahahungiye. Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetsoko hiciwe abantu, Interahamwe nyuma zapakiye imirambo yabo zijya kuyijugunya mu bisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro.

Mu ijambo rye, Hon. Depite Mussolini Eugene yashimye Leta y’u Rwanda itanga umwanya wo Kwibuka, ngo kuko atari umuhango wa ‘Kubita uze’, ko ari igikorwa giteganywa n’itegeko risumba ayandi yose mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Yunze mu rya Meya Mbonyumuvunyi ko impamvu yo Kwibuka ari ukugira ngo urubyiruko rujye rusubirirwamo amateka yabaye, ko yatewe n’abakoroni baje baca ibyahuzaga Abanyarwanda, bakabaha ubutatu butari ubutagatifu bari baje bavuga ahubwo ari ububatanya, ikaba impamvu nkuru yageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ubu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umwana warokotse cyanwa wavutse icyo gihe afite imyaka 30, imibare itwereka ko mu ibarura rishize ko 65% ari urubyiruko mu gihugu cyacu, bafite inshingano, ni nayo mapmvu dusubiramo aya mateka ngaruka mwaka kugira ngo n’abato munsi yabo bayumve, abakuru muri aha, ntimukibaze impamvu dusubiramo aya mateka, ni igihango dufitanye kandi tugomba guhora twigisha kugira ngo abato nabo bamenya aya mateka.”

Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso 11 ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 83,884 bikaba bisobanuye ubukana bukomeye Jenoside yakoranywe muri aka karere.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:33 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1019 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe