Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze mu Rwanda mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Salva Kiir, yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Perezida Salva Kiir azaba ari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.
- Advertisement -
Perezida Salva Kiir usanzwe anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yaherukaga mu Rwanda mu mpera za Gashyantare 2024.
Web Developer