Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, aho yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
U Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi, ndetse no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi hari benshi bahungiye muri Kenya.
- Advertisement -
Visi Perezida Gachagua yaherukaga mu Rwanda mu Kwakira 2024 ubwo yari yitabiriye itangizwa ry’inama y’urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.
Web Developer