Leta yasabye abacuruzi kurwanya ubujura bw’ibikorwaremezo

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma bishaje n’ibindi bikoresho byakoreshejwe kugira uruhare mu guhagurukira ikibazo cy’ubujura bw’ibikorwaremezo byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.

Iyo mpuruza yongeye kumvikana mu nama yahuje abahagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) n’ikigo cy’itumanaho cya MTN.

Iyi nama yari igamije gukangurira abagize ishyirahamwe ry’abacuruza ibyuma, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho byakoreshejwe, kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa rya bimwe mu bikorwaremezo birimo insinga z’amashanyarazi, iz’itumanaho, ibyuma by’imiyoboro y’amazi n’ibindi bikoresho bifitiye abaturage akamaro.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu igaragaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize kugeza ubu, hibwe imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) zigera kuri 17 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 135Frw.

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2024, Polisi yafashe imodoka yari ipakiye insinga z’amashanyarazi zakoreshejwe zipima toni imwe n’igice, zari zibwe zigiye kwambutswa umupaka ngo zerekeze hanze y’igihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko ibyibwa byose birengera mu maboko y’ababigura bityo ko hakenewe imbaraga z’abacuruza ibi bikoresho byakoreshejwe mu kuziba icyuho cy’ubujura bwabyo.

Agira ati “Tugomba kuzirikana ko ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe bugengwa n’amategeko kuko hari bamwe mu babigura bakanabicuruza babyemerewe, hakaba n’abandi babikora batabifitiye uburenganzira bakabangiriza izina. Bityo rero turashaka uruhare rwanyu mu kubungabunga ibikorwaremezo mwirinda kugura ibikoresho mutazi iyo byaturutse.”

Yakomeje asobanura ko ibikorwaremezo bigenewe abaturage kandi ko biba byatanzweho amafaranga menshi, abibutsa ko bagomba kubirinda, bakazibukira gushakira amaramuko n’inyungu mu bucuruzi bw’ibyo batazi aho byakomotse ahubwo bagatanga urugero rwiza rwo kubyamagana.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Désiré Gumira, yasabye abakora ubwo bucuruzi kumenyana hagati yabo ubwabo nk’uko bahuriye mu ishyirahamwe kuko bizabafasha kumenya abakora ubucuruzi bwemewe n’abiyitirira umwuga wabo.

Ati “Ikibazo cy’ubujura bw’ibikorwaremezo kirahangayikishije kuko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo n’iz’umutekano. Kugira ngo rero dufatanyirize hamwe kubirwanya, turabasaba kujya mugura ibyuma cyangwa n’ibindi bikoresho byakoreshejwe mufitiye inyemezabwishyu kandi mukamenya abakora ubwo bucuruzi nyirizina, mukirinda akajagari k’ababiyitirira.”

ACP Gumira yabamenyesheje ko Polisi yakajije imikwabu ku bufatanye n’izindi nzego yo gufata abangiza ibikorwaremezo kandi ko batazigera bahabwa agahenge, aboneraho no gusaba abo bacuruzi kujya babaha amakuru y’uwo babonye agurisha ibyuma adasobanura aho yabikuye cyangwa abicuruza atabifitiye uburenganzira.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma n’ibindi bikoresho byakoreshejwe, Twahirwa Francis, yavuze ko bagiye kurushaho kurwanya abakora bene ubwo bucuruzi bw’ibikoresho biba byibwe no kugenzura abacuruzaga batabifitiye uburenganzira.

Yashishikarije bagenzi be kwirinda kuba ba ntibindeba cyangwa indorerezi ahubwo bagafatanya n’izindi nzego kurinda no kubungabunga ibikorwaremezo.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30 Nyakanga 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gariya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:19 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 65 %
Pressure 1019 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe