“Ndi Umunyarwanda” mu kubiba ubumwe n’ubudaheranwa

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Régine Iyamuremye ahamya ko gahunda zishamikiye kuri Ndi Umunyarwanda zagize uruhare rukomeye mu kubiba ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru na kaminuza bagaragaza ko imyaka 30 ishize yabaye ishingiro nyaryo ryo kubakiraho ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bemeza ko mu mateka bigishijwe harimo ko “Ndi Umunyarwanda” yahozeho ariko ikaza gusenywa n’abashatse gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi bifashishije urubyiruko. Iyi ikaba impamvu urubyiruko rugomba kugira ingamba n’imbaraga zo gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyane ko aribo mbaraga z’ejo hazaza z’igihugu.

Niyongabo Eric, Umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaza ko ibyo bitari gushoboka iyo hadashyirwa imbaraga mu myigishirize y’amasomo mboneragihugu, ahanini atangwa ku rwego rw’amashuri abanza kugera ku rw’amashuri makuru na za kaminuza.

Agira ati “Ukuntu Abanyarwanda babagaho mbere y’ubukoroni, ukuntu Ubunyarwanda bwasenyutse, ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukuntu ubunyarwanda bwongeye kubakwa… ibyo byose tubishyira mu byigwa mu byiciro bitandukanye by’uburezi uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye, ndetse n’amashuri makuru.”

Akomeza avuga ko mu nyigisho zitangwa ariho hasobanurwa neza amateka nyakuri y’u Rwanda, hagasobanurwa uburyo ubumwe bwasenyutse, ndetse n’uburyo bugenda bugarurwa binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ubwo hatangizwaga icyiciro cya 4 cy’umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umunryango Unity Club Intwararumuri, Régine Iyamuremye, yagaragaje ko mu byiciro byabanje hari umusaruro wagaragaye washibukiye ku byo igihugu cyari kimaze kugeraho mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bishingiye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yagize ati “Gukomeza kubakira kuri uwo musingi byari bikomeye kurushaho, kuko byari ngombwa ko twese tugomba kubanza kubyumva kimwe ntawe usigaye inyuma. Twumva umusanzu wacu wa mbere ari ugufata inshingano zo kugira ngo tubanze tumenyekanishe ayo mateka, tubanze dukangurire ababyeyi, abakuru kumva ko tugomba kugira umurage ufatika tuzasigira abo tubyara.”

Mu itangizwa ry’iki cyiciro kandi abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza hirya no hino mu gihugu banamuritse imishinga yabo izabafashau kumenyakanisha ndetse no kwigisha bagenzi babo gahunda zijyanye no kwimakaza Ndi Umunyarwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:41 pm, May 2, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 65 %
Pressure 1017 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe