Nizeyimana Mirafa yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Nizeyimana Mirafa wakinaga hagati mu kibuga yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 28, yatangaje ko zimwe mu mpamvu zatumye afata iki cyemezo harimo na ruswa.

Ibi Mirafa yabitangarije mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi ku wa Mbere, ko igitumye asezera ari uko hari abo yagiye asaba ubufasha nabo bakagira ibyo bamusaba kugira ngo bikunde birimo no gusangira ku mafaranga yinjiza.

Ati “Nasezeye gukina umupira w’amaguru nkiri muto kubera ko bimaze kundenga aho usaba umuntu ubufasha ariko we akakwereka hari icyo umugomba kugira ububone.”

Ikindi yagarutseho n’ikijyanye n’amarozi, aho yavuze ko biri mu byatumye afata uyu mwanzuro ati “Kubaho neza ntago ari ugukina umupira gusa.”

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Marines FC, Etincelles FC, Police FC, APR FC, Rayon Sports, ndetse na Kabwe Warriors na Zanaco zo muri Zambia.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:59 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe