Nyampinga w’u Buyapani yiyambuye ikamba

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Nyampinga w’u Buyapani, Karolina Shiino, yiyambuye iryo kamba nyuma y’uko hahishuwe umubano we n’umugabo wubatse. Ni ikamba yambitswe mu byumweru bibiri bishize nabwo bitavugwaho rumwe kuko yavukiye muri Ukraine bityo akaba atujuje indangagaciro z’iki gihugu.

Igitangazamakuru, Furore, cyatangaje ko Miss Shiino yakundanye n’umugabo wubatse w’umuganga ariko abategura irushanwa bakaba baravuze ko yabikoze atazi ko uwo mugabo yubatse.

Miss Shiino yasabye imbabazi abafana be ndetse na rubanda muri rusange, atangaza ko yiyambuye ikamba rya nyampinga. Bisobanuye ko u Buyapani buzamara umwaka budafite nyampinga nubwo hari ibisonga bye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:50 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1011 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe