Perezida Kagame yagaragaje ubumwe bw’abanyafurika nk’inkingi y’iterambere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yageneye abitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’. Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose ahubwo igikwiye gukorwa ari ukubisaranganya no kubibyaza umusaruro bashyize hamwe.

Ati “Aha nshaka kongeraho ko uko Afurika yunga ubumwe, ni ko ugukorana n’abafatanyabikorwa bacu birushaho gutanga umusaruro. Kwihuza kw’abacuruzi ba Afurika ni amahirwe yo kwaguka kw’isoko ryacu kandi rikabasha kugira ubushobozi bwo guhiganwa.”

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka yashize byagaragaye ko haramutse habayeho ubufatanye, imbogamizi n’ibibazo byose Afurika ihura nabyo byabonerwa umuti.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari ingenzi kubaka ubushobozi bufasha Umugabane wa Afurika guhangana n’ibibazo wahura na byo byose no kubyigobotora byihuse.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwo hashyirwagaho Isoko Rusange rya Afurika, igitekerezo nyamukuru cyari ukubaka ubushobozi bw’abatuye uyu Mugabane no kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo.

Yavuze ko biteye impungenge kuba umubare w’abaturage ba Afurika bari mu cyiciro giciriritse ukomeje kwiyongera nyamara uyu Mugabane wihariye 20% by’abaturage bose b’Isi, bikaba byari bikwiye ko abawutuye bawuteza imbere aho kuwubera umuzigo w’ubukene.

Ihuriro rya 11 rya Africa CEO Forum ni inama ihurije hamwe abayobozi mu nzego za leta, abayobora ibigo byigenga, abashoramari n’abandi barenga 2000 .

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:56 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe