Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo bya RDC bikwiye gukemurwa bihereye mu mizi

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Tariki 25 Werurwe 2024, mu kiganiro cyihariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari kandi amatora ateganyije muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano muke ukomeje kubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Ku ngingo ijyanye n’ibibazo byo muri RDC yagaragaje ko bikwiye gukemurwa bihereye mu mizi yabyo harebwa impamvu z’umutekano muke ukomeje kuhagaragara, akaba yavuze ko hari n’ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDRL ukomeje kugira ingaruka cyane muri ibyo bibazo.

Yavuze ko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, adakwiye kwirengagiza ingaruka z’ibyo bibazo byose, ndetse hakaba hari impuzi z’Abanyakongo zahungiye ibyo bikorwa mu Rwanda ku buryo byose bikwiye gukemurwa bihereye mu mizi.

Kugira ngo ibibazo bya Congo bibashe gucyemuka, Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibiganiro byo ku rwego rw’akarere byagiye biba kandi bikaba bitanga umurongo wo gukemura ibyo bibazo ariko ugasanga Perezida Tshisekedi we arirengagiza ubwo buryo.

Perezida Kagame avuga ko ibyo biganiro byose byagiye biba bigomba kwitabwaho kugira ngo bikemure iki kibazo mu muzi wacyo, umutekano ubashe kongera kuboneka.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:23 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1021 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe