Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame mu rugo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriwe ndetse agirana ibiganiro na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron. Mu rugo iwe Elysée mu murwa mukuru I Paris.

Amakuru atangwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu aremeza ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye.

Perezida Kagame yageze I Paris kuwa Kane taliki 20 Kamena aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo. Ni inama yateguwe n’umuryango wa Gavi ku bufatanye na Leta y’ubufaransa n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Muri iyi nama Perezida Kagame yasabye abanyafurika kuba ba nyambere mu gushaka uko kuri uyu mugabane hakorerwa inkingo nyinshi kuko ariho hagaragara ukwibasirwa n’indwara cyane. Yasabye abanyafurika gukura isomo mu bihe bya COVID 19, Aho abakize byabanje kwihaza mu nkingo bakaza Kwibuka ibihugu bya Afurika nyuma. Asaba ko abanyafurika bahora biteguye ibindi biza bishobora kibatungura.

Perezida Kagame yakiriwe na Macron mu gihe umubano w’u Rwanda n’ubufaransa kuri ubu umeze neza ndetse wongeye kunagurwa ku buyobozi bwa Emmanuel Macron.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:57 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe