Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe umwanzuro wo guhagarika imikino 3 umutoza Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali y’Abagore nyuma y’uko yakubise urushyi mugenzi we, Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC.
Uru rushyi rwavugishije benshi umutoza Saida yarukubise mugenzi we utoza Rayon sport umukino wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro urangiye. Aba batoza bombi batumijwe kwisobanura kuri iyi myitwarire mu kanama ngengamyitwarire ka Ferwafa.
Amakuru yageze kuri Makuruki.rw aremeza ko uyu mutoza yahanishijwe kuzamara imikino 3 atagaragara ku kibuga.
Ibi bihano bishobora kwambukiranya bikagera mu mwaka utaha w’imikino kuko ubu shampiona y’abagore yarangiye. Umukino uzatangirira ho ibi bihano ni uwo As Kigali y’abagore izakina na Fatima wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’amahoro.