Intwaro yakoreshwa mu guhashya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yashishikarije abashakashatsi n’abanditsi b’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kwibanda ku kwerekana ukuri nk’intwaro igihugu cyakoresha mu guhashya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu gihugu, mu karere ndetse no hirya no hino ku Isi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje bamwe mu bagize Sena y’u Rwanda, abanditsi, ndetse n’abashakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, aho bareberaga hamwe icyakorwa mu rwego rwo gucubya ubukana bw’ibihuha byirengagiza ukuri bikwirakwizwa n’abadashaka iterambere ry’u Rwanda bahora bifuza gupfobya no kugoreka amateka.

Ku rundi ruhande ariko Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano muri Sena igaragaza ko raporo ya 2019 ku bushakashatsi bwakorewe ku Banyarwanda baba mu mahanga igaragaza ko hanze hakiri Abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakaba bakomeje no kuyigisha urubyiruko ruba hanze.

Muri ibi biganiro, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangarijemo ko uturere 16 muri 30 tugize u Rwanda ari two twarangije kwandikisha ibitabo bikubiyemo ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside, hashingiwe ku byatubereyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 na mbere yayo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:01 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 62 %
Pressure 1009 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 2 mph
Clouds Clouds: 43%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe