Shira impungenge ku bisubizo byo kwipima SIDA mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Kuri ubu muri farumasi nyinshi ushobora kuhagura udukoresho two kwipima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Usanga ahanini tugurwa n’abashaka gukora imibonano batikingiye, cyangwa se icyo bita kurya BANGO mu mvugo z’ubu.

Aha rero wakibaza niba ubu buryo bwizewe.

Ubu buryo bwo kwipima SIDA (HIV self-testing) hakoreshejwe agakoresho kabugenewe umuntu acisha mu kanwa bwo nta kibazo na kimwe butera, ni uburyo bwizewe, ahubwo icyo abantu bashobora kuba badasobanukiwe ni ibisabwa ngo bube bwizewe neza.

Ubusanzwe virusi itera SIDA iyo yinjiye mu mubiri bisaba byibuze amezi 3 kugira ngo nihafatwa ibipimo ibashe kuboneka.

Ikindi nanone, ku muntu wanduye akaba afata neza imiti igabanya ubukana, ushobora gupimisha izi ‘rapid test’ ikakwereka ko atanduye kandi yaranduye kubera ko icyitwa ‘viral load’ (ubwo ni ubwinshi bwa virusi mu maraso) kiba kiri hasi cyane ntibe yabasha kuboneka atari uko atayifite.

Aha rero ni ho benshi bibeshya uwipimye akumva ko kuba yipimye cyangwa apimye umuntu akabona negative ubwo nta bwandu na buke afite nyamara ushobora kumupima yaraye avuye ahandi akandura cyangwa amaze ukwezi yanduye, nuko ukibeshya mugakorera aho, wazasanga waranduye ukayoberwa aho wayikuye.

Aha kandi abahanga muri siyansi bavuga ko ubwandu bushya ari bwo bwanduza cyane kurenza umuntu ubumaranye igihe akaba afata imiti neza, kuko iyo ucyandura nibwo virusi yiyongera cyane mu maraso ku buryo ijanisha ryo kwanduza uwo muhuye riba riri hejuru cyane kurenza wawundi umaranye ubwandu imyaka 10 afata neza imiti.

Birumvikana, nubwo wowe ubwawe wenda waba ubizi ko umaze amezi utarakora imibonano bityo ukaba wizeye ibisubizo byawe, uwo mugiye guhura we nta kibikwemeza. Kuba kandi ushatse ko mwipima ni uko atari uwo mwashakanye, bivuze ko utamwizeye.

Igisubizo rukumbi ni ugukoresha agakingirizo. Ni bwo buryo bwizewe kurenza kurebera ku bipimo kuko iyo test iguha ibisubizo byo mu mezi 3 ashize.

Nubwo mutakwanduzanya SIDA hari izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, hepatite, mburugu, ndetse no gutera cyangwa guterwa inda.  Ku bizera gukoresha  ikinini kirinda gusama ntabwo kirinda gusama 100% ahubwo ni hagati ya 95% na 85%, bivuze ko wanagifata ugatwita.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:02 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe