Siporo rusange yishimiwe cyane n’abitabiriye inama kuri Malariya

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda basanga hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti ndetse n’inkingo by’iyi ndwara. Ibi ngo akaba ari bimwe mu biri gufasha kurandura burundu indwara ya malaria ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi muri rusange.

Ku munsi w’ejo, abitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya malariya bateraniye uri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day. Ni siporo yakozwe hanatangirwamo ubutumwa buhamagarira abantu by’umwihariko abatuye umujyi wa Kigali kugira uruhare mu kurwanya malariya mu buryo bwose.

Bamwe mu bitabiriye iyi siporo rusange bari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yo kurwanya malariya bavuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya malariya, isi ndetse n’umugabane w’Afurika by’umwihariko bitagakwiye kwirara mu guhangana n’iyi ndwara itwara ubuzima bwa benshi mu batuye isi, iba ikwiye no kujyana n’imyitozo ngorora mubiri nka kimwe mu bizamura ubwirinzi bw’umubiri, nkuko byagarutsweho na Nika Goriski waturutse muri Amerika.

Yagize ati “Ngendeye ku nkingo za malariya ziherutse kwemwezwa na OMS, bigaragara ko intwambwe ikomeye yatewe mu myaka 30 uru rukingo ruri gukorerwa ubushakashatsi kandi rukaba rwitezwe kuzagirira akamaro byinshi mu bihugu, ndizera ko ari intambwe ikomeye yatewe.”

Yakomeje agira ati “Uko turushaho kurya indyo yuzuye ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ihagije niko turushaho kongera amahirwe umubiri wacu mu kubaka ubudahangarwa bwawo buwurinda kwandura indwara izo ari zo zose zibonetse harimo na malariya.”  

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ahamya ko iyi nama izaba ari umwanya wo kurebera hamwe uburyo harandurwa burundu indwara ya malariya, cyane ko kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza muri iyo nzira.

Ati “Baje kugira ngo tuganire ndetse tunajye inama uburyo twarandura indwara ya malariya, u Rwanda rero hari aho rwari rumaze kugera mu kurandura malariya ku buryo twari tugeze aho abaturage bandura malariya bagabanutse cyane, bakaba bari hagati y’ibihumbi 500 na 600 ku mwaka, mu gihe mu myaka 5 ishize twagiraga abantu bari hagati ya miliyoni 5 na 6, n’intambwe nziza ndetse n’abicwaga na malariya barengaga 500 ku mwaka, ubu baba bari hagati ya 30 na 40 ku mwaka.”

Inama mpuzamahanga yo kurwanya malariya yatangiye ku cyumweru tariki ya 21 ikazageza tariki ya 27 Mata 2024. Ndetse ikazahurirana n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya no kurandura malariya wizihizwa buri tariki 25 Mata.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:36 pm, May 3, 2024
temperature icon 20°C
thunderstorm
Humidity 83 %
Pressure 1018 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe