Ubucuruzi bwifashisha murandasi, imbarutso y’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu 2023

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ni kimwe mu bikomeje gutuma ibicuruzwa bigera ku bakiriya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse ubu buryo bukaba bunafite uruhare runini mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Bamwe mu bacuruzi bafite ibigo bicuruza hifashishijwe ikoranabuhanga bavuga ko kuri murandasi basabiraho ibyo bifuza bakanabyohererezwa hirya no hino ku isi, ko byakemuye ibibazo byinshi birimo no kwegera abakiriya batavuye aho bari.

Bagaragaza ko ibikomoka ku buhinzi ari byo bikunda kugurwa nko ku isoko ryo hanze, aho batanga urugero nk’urusenda ko rukunda kugurwa ku mugabane w’America ndetse nuw’i Burayi.

Imbuga zitandukanye zishyirwaho urutonde rw’ibicuruzwa zikomeje kwiyongera mu Rwanda bitewe n’urwego ikoranabuhanga rimaze kugeraho mu Rwanda, aho bitakiri ngombwa kwirirwa ujya kureba umucuruzi, ndetse n’inyungu ku banyenganda kuko binabafasha kumenyekanisha ibyo bakora, kuko murandasi ihurirwaho n’abantu benshi.

Guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byavuye ku gipimo cya 4.6% mu mwaka wa 2013 bigera kuri 160.4% muri 2023.

Amafaranga yahererekanyijwe muri 2019 yari miliyari 3000, mu gihe muri 2023 yari miliyari 24 000, serivizi z’ikonabuhanga n’itumanaho zazamutse ku gipimo cya 35% mu musaruro mbumbe w’igihugu wa 2023.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), Yusufu Murangwa, avuga ko ikoreshwa rya terefoni naryo ryabaye imbarutso mu kongera uyu musaruro.

Ati “Turimo turabona ibikorwa byinshi cyane biturutse kuri terefoni ndetse na murandasi, nibyo bintu bibiri cyane tubona bisobanura uku kuzamuka turi kugira mu ikoranabuhanga. Mu myaka ishize hari igihe twabonaga kuzamuka bitewe n’ishoramari ariko kuri iki gihe twabonye cyane ni ugukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.”

Iyo uganiriye na benshi mu baturage bavuga ko ibi bikorwa remezo by’ikoranabuhanga no kwimurira serivisi zitandukanye mu ikoranabuhanga harimo n’izo kwishyurana bikomeje kuba igisubizo, kuko ntibikiri ngombwa ko umuntu agendana amafaranga mu ntoki bitewe nuko bisigaye byoroshye kwishyura ukoresheje terefoni ngendanwa.

Muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 wazamutse ku gipimo cya 8.2% mu gihe intego igihugu cyari cyihaye kwari uko uzazamuka ku gipimo cya 6.2%.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:24 am, Apr 27, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 69 %
Pressure 1021 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe