Ubumwe bwabaye intandaro y’iterambere – Perezida Kagame

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda mu ngeri zose kongera gusubiza amaso inyuma bakareba aho igihugu cyavuye n’aho kigeze bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko igaragara mu bakiri bato.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zerekeye ubuzima bw’Igihugu muri rusange.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba kwibuka ko abaribo aho bajya hose, bazirikana ko ari umuryango bagira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyashaka gutandukanya ubumwe bwabo.

Yanibukije Abanyarwanda kandi ko amacakubiri ariyo yatumye u Rwanda rugerwaho n’amahano yarubayemo mu 1994, bigatuma Abanyarwanda bahunga aho bisanze babayeho imibereho mibi mu nkambi, ndetse ngo ko ibi aribyo byatumye atangira gutekereza byinshi birimo ko bakwiye kwibohora bakava mu buzima bw’ubuhunzi barimo kandi bafite igihugu.

Ati “Ndibuka mbere y’uko umusaza wanjye asaza, mfite nk’imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi aho turi, impamvu turi impunzi, kubera ko umuntu wese byamugeragaho, reba gukura uri umwana, ubundi umwana iyo ashonje asaba nyina cyangwa se akamubwira ko ashonje ibyo kurya bikaboneka, ariko mu buryo bw’impunzi nabonaga bakuru banjye, njye ndi bucura mu muryango wacu, nkabona abankuriye bajya gutonda umurongo ngo babahe iposho bari butahane ngo twese turisangire. Ibyo njye ndi umwana w’imyaka 12 nabazaga impamvu turi hano. Ibyo bisa nibikangura umuntu.”

Nyuma y’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, Perezida Kagame avuga ko iyo asubije amaso inyuma ashimishwa no kuba Abanyarwanda babanye neza ntawe uhohoterwa abazwa ubwoko no kubuzwa uburenganzira.

Yavuze ko kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byasabaga Abanyarwanda by’umwihariko abayirokotse kunywa umuti ushaririye wo gutanga imbabazi, ariko ko babikoze ndetse bigatanga umusaruro.

Ati “Uzasanga abaturage uko bameze bitandukanye inshuro nyinshi n’uko bari bameze kiriya gihe.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu Kwibuka30, amateka y’ivanguramoko rwanyuzemo asa nk’aho ntacyo yigishije amahanga.

“Mu byukuri nabitekereje vuba aha, ugiye kureba buri myaka 30 uhereye muri za 60 ba mbere yaho gato ibyabaye byatumye ndetse bamwe muri twe, abantu baba impunzi abandi bapfa, abandi batatana, ibyabaye icyo gihe muri za 60, kuva muri za 60 kugera muri za 90, ni imyaka 30, nyuma turi mu 2024 urumva ni indi myaka 30 uhereye muri 94, 2024 turibuka ariko hari ibintu mu karere na byo bisa na biriya, iyo urebye abantu bicwa muri Congo, iburasirazuba, impunzi dufite hano zirenga ibihumbi 100 bavuye iwabo kubera ko bicwa, kandi bagatotezwa bavuga ko aba bantu ni Abatutsi, ndetse bikajyamo no gufatanya n’interahamwe na FDLR.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye guhora bashishikajwe no kuba icyo bashaka aho kuba icyo abandi bashaka.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatewe intambwe ifatika mu mibereho y’Abanyarwanda ndetse no mu buzima bw’igihugu, aho umusaruro mbumbe uzamuka ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka, n’ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$, bivuye ku 111$ mu 1994.

 

 

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:08 pm, May 1, 2024
temperature icon 20°C
heavy intensity rain
Humidity 83 %
Pressure 1018 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe