Uko ba Rwiyemezamirimo bamwe bahanganye na Politiki y’iringaniza mu mashuri

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Politiki y’iringaniza mu mashuri yari yarazanywe na Habyarimana mu rwego rwo gukandamiza Abatutsi n’abandi bakomokaga muri zimwe mu ntara z’igihugu, yatumye bamwe mu babyeyi bishyira hamwe batangiza amashuri yigenga nk’igisubizo ku bari barimwe uburenganzira bwo kwiga.

Rimwe muri aya mashuri n’ishuri ryisumbuye rya APACOPE riri ku Muhima ryatangijwe na Rwiyemezamirimo Chamukiga Charles mu 1981 bitewe n’ikibazo gikomeye cyariho cy’umubare munini w’abana b’Abatutsi babuzwaga amahirwe yo kwiga.

Abasaga 400 barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi baritangije harimo na Chamukiga Charles waritangije, bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Karangwa Jean Marie Vianney wize kuri iri shuri hagati ya 1987 na 1993 akomoza ku itangira rya APACOPE, ndetse n’ikandamizwa bakorewe na politiki ya Habyarimana.

Ati “Chamukiga yaragiye ashaka abarimu bamwe muri Congo abandi i Burundi, yazanye abarimu b’abahanga, ubundi arongera agirana amaserano n’Abafurere, kuko nibo bayobora APACOPE, hari abanyeshuri b’abahanga ku buryo icyiciro cya mbere kirangiza baravuze ngo APACOPE bakopeye, buri munyeshuri bamukuraho amanota 10% barangije baha dipolome ababonye 70%, kandi abenshi aho basigaranye muri 60%, dipolome zabo barazica, ryahise ryitwa ishuri ry’Abatutsi. Byakomeye cyane mu 1990 ku rugamba rwo Kwibohora, ku munyeshuri wigaga APACOPE nubwo hatigaga Abatutsi gusa, higaga abanyeshuri bose, byabaye ikibazo.”

Muri iyi politiki yiswe iy’iringaniza, umubare w’abanyeshuri bagombaga kujya mu mashuri yisumbuye baturutse muri Perefegitura zirindwi z’u Rwanda wagombaga kuba ungana n’uwa bazava muri Perefegitura enye zisigaye arizo Gisenyi, Ruhengeri, Byumba na Kigali.

Mu karere ka Bugesera ahari haraciriwe Abatutsi, muri icyo gihe cyose nta mashuri yahashyizwe bituma ababyeyi baho bishyira hamwe biyubakira ishuri rya APEBU.

Museruka Charles uyobora APEBU avuga ko iri shuri ryaje ari igisubizo ku bana benshi bo muri ako gace no mu gihugu muri rusange.

Ati “Icyababazaga kirengejeho abenshi bari n’abarimu, bakigisha mu mashuri abanza babishoboye, bagashyiraho umwete ariko abanyeshuri babo ntibanatsinde. Hari abana babo ubwabo, hari n’abo bigishaga b’abaturage bandi. Cyabaye igisubizo gikomeye kuko ryaritabiriwe bihagije, mu 1990 igihe habaga igitero cy’Inkotanyi zije kubohoza u Rwanda habaye ibintu bibi cyane kuri APEBU, kuko baravugaga ngo ni pepeniyeri y’Inkotanyi, nta bibi bitavuzwe kuri iri shuri baritoteza.”    

Mu mwaka w’amashuri wa 1970-1971 Abatutsi bigaga mu mashuri yisumbuye bari 16%, 1971-1972 baragabanuka bagera kuri 13%, mu 1972-1973 wageze kuri 11% ukomeza kumanuka mu 1973-1974 ugera ku 8%, no ku 9% mu 1974-1975. Nyuma, imibare yatangiye kuzamukaho gahoro igera kuri 12.4% hagati ya 1980 na 1981.

Impuguke mu by’uburezi, Dr. Alphonse Sebaganwa avuga ko guheza bamwe ku burenganzira bwo kwiga ari intwaro ikoreshwa n’abanyapolitiki babi bagamije gupyinagaza abo bantu mu gihe kirekire.

Ati “Bigira n’ingaruka ku gihugu, kuko niba igize cy’abanyarwanda uko baba bangana kose ubaheje mu burezi, ukabaheza mu nzego z’imirimo, ubwo n’igihugu amaboko y’icyo cyiciro cy’abantu aba abuze, iterambere ry’igihugu naryo rikagabanuka cyane.”

Uretse amashuri yisumbuye, iringaniza ryanageraga no mu mashuri makuru na za kaminuza. Hagati ya 1981 na 1987 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hari hamaze kwiga Abatutsi 1037 mu Banyarwanda 6357 bari barize icyo cyiciro cy’amashuri. Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, ESM, imibare yerekana ko Abatutsi 2 gusa mu basirikare 126 bari bamaze kuryigamo kugeza mu 1987.

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:42 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 59 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe