Uko gukira ibikomere n’ubudaheranwa bihagaze nyuma y’imyaka 30

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, abayirokotse bo hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayigizemo uruhare batangaza ko hari intambwe ifatika yatewe mu mibanire hagati yabo binyuze mu biganiro no mu matsinda biganisha mu kumvikana hubakwa umuryango nyarwanda ndetse no gukira ibikomere.

Ibi bikaba bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe bugamije kureba ikigero cy’ubudaheranwa no gukira ibikomere mu Banyarwanda.

Amwe mu matsinda yakorewemo ubwo bushakashatsi ni ayo mu karere ka Bugesera nka Mvura Nkuvure hagamijwe gusuzuma inzira yo gukira ibikomere no kureba ikigero cy’ubudaheranwa mu miryango.

Habajijwe abagore n’abagabo 7,481 mu gihugu hose, hagaragaye ko ikigero cy’ubufatanye no kumvikana kiri kuri 87.5%. Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko n’ikigero cyo kubabarana, kwihangana, no kubabarira biri kuri 85% byerekana intambwe yatewe mu kubaka indangagaciro zo kumva abandi.

Ku bijyanye n’ibipimo by’icyizere, iki cyegeranyo kigaragaza ko biri kuri 82.5%, mu gihe kumenya amarangamutima biri kuri 80%.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare bemeza ko iyi ntambwe bayigezeho biciye mu biganiro ndetse n’ubwiyunge.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Living Forum History cyo muri Suwede, Petra Marselius, avuga aya matsinda inzira yanyuzemo yiyubaka ari indashyikirwa.

Ati “Nakozwe ku mutima n’ubutwari n’ubudaheranwa bwanyu ndetse n’ukuri ku mitima yanyu, ni ubutumwa nanjye ngiye gutwara iwacu kuko nanishimiye imikorere y’iyi gahunda mukurikiza, uburyo mwabigenje mukabigeraho

mu kubaka ubuzima bwo mu mutwe, mukarwangwa n’ubudaheranwa ko ibyo byose iyo bihuriye hamwe n’ingenzi ku mahoro arambye no kugera ku bwiyunge.”

Kakoma Itonde, Perezida wa Inter Peace, Umuryango Mpuzamahanga ugiye kumara imyaka 30 ku isi n’imyaka ine mu Rwanda wita ku kubaka amahoro, asanga u Rwanda rwarabereye urugero rwiza isi mu bijyanye no kubaka ubudaheranwa mu miryango no kuvura ibikomere, aho yemeza ko hari intambwe imaze guterwa kandi iri ku rwego rushimishije.

Ati “Hari amasomo akomeye cyane u Rwanda rwatanze mu karere, ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi yose mu bijyanye n’uburyo imiryango ishobora gusenywa na Jenoside ariko ikanayisohokamo gitwari mu cyerekezo gihamye cy’ubudaheranwa.”

Mu byagaragajwe bigifite ikigero kiri hasi n’imitekerereze ishishoza no gufata ibyemezo bihamye biri kuri 77.5%, gukira ihungabana nabyo biri kuri 77.5%, kwiyobora no kwifatira ibyemezo biri ku kigero cya 75%, ndetse no kugira icyerekezo nabyo biri ku kigero cya 75%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:48 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe