Uko iterambere rya za Kaminuza ryabaye umusingi mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu myaka 30 ishize

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Iterambere rya za Kaminuza mu Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n’uruhare zagize mu guha ubumenyi abanyeshuri bigaragaza umusingi ukomeye igihugu cyubakiyeho mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ibi bigaragazwa n’uko Kaminuza imwe yahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasohoye abanyeshuri basaga ibihumbi 3 mu myaka 30 yari imaze, mu gihe ubu Kaminuza y’u Rwanda isohora abanyeshuri bagera ku bihumbi 8 ku mwaka, hakiyongeraho n’abandi biga mu zindi kaminuza zigenga nazo zisohora abatari bake buri gihe.

Muri Kaminuza y’u Rwanda koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hari igice cyihariye cyagenewe udushya tw’imishinga igamije gukemura ibibazo by’abaturage (UNIPOD), aha abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda n’abarangije baba bashakashaka, ndetse banoza imishinga yabo, aho usanga hari n’abatangiye gushyira ibicuruzwa muri izi laboratwari zigezweho.

Muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu ibikoresho bifasha abanyeshuri guhanga udushya birahari, nk’uko umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri UNIPOD, Mukayiranga Jacqueline abisobanura.

Ati “Duhamagara abanyeshuri bafite ibihangano bishya, bakuzuza ibisabwa, bakaza tukabigisha guhindura ubushakashatsi babuhindura mu bucuruzi.”

Kaminuza imwe ariyo Kaminuza nkuru y’u Rwanda niyo rukumbi yahoze mu Rwanda mbere y’1994, kuva mu 1963- 1993 mu myaka 30 yasohoye abanyeshuri 2,997, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi iyi Kaminuza yatangiye gutanga amasomo mu 1995, kuva icyo gihe kugeza muri 2013 yasohoye abanyeshuri ibihumbi 50,490. Yaje guhinduka Kaminuza y’u Rwanda muri 2014 aho kugeza ubu imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 72,408.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas avuga ko iyi Kaminuza ifite ibyangombwa byose bituma abanyeshuri biga neza, bagakora ubushakashatsi, ubu hakaba hari abarimu basaga 500 bafite impamyabumenyi z’ikirenga PHD.

Ati “Dufite amatsinda y’abashakashatsi ashobora kubona igisubizo, ni nko kuvuga ngo duhane imirimo, natwe hari icyo twihangira, wenda tubagannye, ariko n’abo ubwabo umuntu nabona ageze aho kwipfura umusatsi kandi atari cyo yagenewe, akwiye kuba akora umushinga umurimo runaka, icyo nakitwikoreze nk’umutwaro, twe tumushakire igisubizo nka Kaminuza mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Ahereye ku gukodesha ibyumba bibiri, Prof. Rwigamba Barinda, mu 1996 yashinze Kaminuza yigenga ya Kigali. Inzozi zo gushinga Kaminuza zaramuhiriye kuko iyi Kaminuza yaje kwaguka ikorera ku Gisozi ku butaka bwa hegitari 26.

Iyi Kaminuza kandi yatumye umubare munini w’Abanyarwanda bifuzaga kwiga Kaminuza bagera ku nzozi zabo, aho ubu abasaga ibihumbi 40 bize muri iyi Kaminuza, ubu bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izifatirwamo ibyemezo.

Ibikorwa byo kwagura iyi Kamunuza birakomeje, ubu harimo kubakwa ibitaro bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi bifashe n’abanyeshuri biga bazajya biga amasomo y’ubuvuzi, harimo kubakwa kandi amacumbi y’abanyeshuri kuko 40% by’abanyeshuri ifite bangana 2,400 ari abanyamahanga bifuza kwiga baba muri Kaminuza.

Hari kandi Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi, UTB, yatangiye muri 2006, aho kugeza ubu abasaga 80% by’abakora mu rwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo uzasanga barize muri iyi Kaminuza.

Isoko ry’umurimo ryaragutse kuko hari n’abasigaye bajya gukorera hanze y’u Rwanda, nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri UTB, Ntahemuka John abivuga.

Ati “Kaminuza ya UTB yashyize imbaraga mu gusohora abayisozamo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’u Rwanda mbere na mbere kugira ngo bateze imbere urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.”

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu avuga ko Kaminuza mu Rwanda zabaye igisubizo mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu avuga ko usibye umubare wa za Kaminuza zigenga ziyongereye mu Rwanda, hari na Kaminuza Mpuzamahanga zaje gukorera mu Rwanda. Kaminuza mu Rwanda zabaye igisubizo mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Iyo ubona ubukungu bw’igihugu bugenda buzamuka, ni ibintu twishimira, ariko bitewe na gahunda zitandukanye harimo politiki zishyirwaho n’igihugu. Ariko nanone binatewe n’ubumenyi bw’abagituye.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri Makuru na za Kaminuza 35, mu ibarurishamibare riheruka rigaragaza ko imibare y’Abanyarwanda bize Kaminuza ari 3.5%.

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:38 am, May 13, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe