Uko u Rwanda rwungukiye mu kwigirira inganda ziteranyirizwamo amatara yo ku mihanda

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Mu Rwanda hamaze kugezwa inganda 2 ziteranya amatara yo ku mihanda akoranye ikoranabuhanga, aho yitezweho kurondereza umuriro, ndetse n’ikiguzi leta yajyaga itanga ku itara cyikaba cyaragabanutseho kimwe cya kabiri.

Amatara asaga ibihumbi 25 akoranywe ikoranabuhanga rigezweho amaze gushyirwa ku mihanda ifite ibirometero birenga 800 hirya no hino mu gihugu, harimo minini ihuza Umujyi wa Kigali n’imipaka y’igihugu yose.

Uruganda SALVI Rwanda ruteranyiriza mu Rwanda amatara y’imitako yashyizwe mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko muri Car Free Zone, mu bibuga by’imikino, ndetse no mu busitani buri mu masanganiro y’imihanda.

Kayigamba Fadhili ushinzwe imicungire y’uru ruganda avuga ko aya matara akoranywe ikoranabuhanga rirondereza umuriro ndetse no gukurikiranwa igihe rifite ikibazo.

Ati “Nk’amatara dufite ku muhanda afite ikoranabuhanga ku buryo tubasha kumenya aho itara riri, niba ryaka cyangwa ritaka, rifite ikihe kibazo, ese dushobora kugikemura, aho dushobora kurigabanyiriza kilowate ryakoreshaga kugira ngo tubashe kuzigama umuriro igihugu cyatakazaga.”

Mu bwoko butandukanye bw’aya matara, harimo akoresha amashanyarazi aturuka ku miyoboro migari n’aturuka ku imirasire y’izuba.

Abakozi b’uruganda SALVI Rwanda bemeza ko rwabazamuriye ubumenyi ku isoko ry’umurimo, dore ko ngo badakorera mu Rwanda gusa, ahubwo banakorana n’ibindi bihugu bitandukanye muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda Alex Majoro avuga ko bafite isoko ry’imbere mu gihugu no mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Ashimangira ko kuba umushoramari wo muri Esipanye yarahisemo gushinga uru ruganda mu Rwanda, ari uko ari igihugu gifite umutekano ndetse kinoroshya uburyo bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Muri 2017, amatara yari ku mihanda ahareshya n’ibilometero 663, mu gihe ubu muri uyu mwaka aya matara amaze kugezwa ku birometero 2,227.

Ku mafaranga 186 kuri inite imwe y’umuriro w’amashanyarazi, amatara yo ku mihanda hirya no hino mu gihugu ku kwezi akoresha kilowate hafi miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’igenamigambi mu kigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) gishamikiye kuri Sosiyete y’u Rwanda inshinzwe ingufu REG, (REG-EDCL) Esdras RUGIRA avuga ko hari inyungu nini igihugu cyungukiye mu kugira izi nganda.

Ati “Tuzi neza ko n’amatara yo ku mihanda ndetse n’akoreshwa n’ahandi yagiye asonerwa imisoro, ibyo bigatuma ikiguzi kigabanuka. Inganda dufite ubu ziteranya amatara mu Rwanda zikoresha ikoranabuhanga, hari itara ridufasha kugabanya urumuri itara rikoresha ndetse n’ingano y’amashanyarazi itara ritwara. Ushobora kwatsa itara cyangwa se ukarizimya utaryegereye, gusa ikiguzi cyo kirahinduka.”

Mu mezi 9 abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imari hongerewe andi matara yo ku mihanda agera kuri 600 ndetse kugeza muri Werurwe uyu mwaka hari hamaze gukoreshwa kilowate 2,400,000 mu gucanira imihanda yose mu gihugu.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:42 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe