Uko amashanyarazi yatumye peteroli igabanuka benshi bakava ku gatadowa

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Urutonde rw’ibikomoka kuri peteroli ni rurerure ariko mu Rwanda hamenyerewe Essence na mazutu ari nabyo biboneka cyane ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli. Ni mu gihe kerosene ari nayo imenyerewe nka peteroli mu Kinyarwanda isa nirimo gucika kubera ko henshi ubu hamaze kugezwa umuriro w’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage babisanisha n’iterambere cyane ko amatara azwi nk’udutadowa cyangwa ay’ibirahure ari nayo yacanwagamo peteroli bimaze kuba amateka. Aya matara ntago azwi mu cyaro gusa kuko hari imyaka bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali bitagiraga amashanyarazi.

Gucana peteroli mu nzu ni ikintu abaturage bavuga ko cyari kibangamye kikagira uruhare mu guhumanya umwuka uhumekwa, ndetse ntibyabaga byoroshye gukoresha peteroli ku munyeshuri ushaka gusubiramo amasomo ari mu rugo.

Hari sitasiyo za essence mu mujyi wa Kigali ugeraho bakakubwira ko bamaze imyaka irenga 10 nta peteroli bagurisha. Ni igicuruzwa cyatangiye gukenerwa gake cyane ku isoko bitewe na politiki yo kuvugurura imiturire no kwegereza abaturage amashanyarazi.

Imibare ituruka muri ASSIMPER, ishyirahamwe ry’abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda igaragaza ko kerosene yinjira mu gihugu imaze kugabanyuka ku kigereranyo cya 90%, nk’uko bivugwa na Dr. Akumuntu Joseph, Umuyobozi wa ASSIMPER.

Ati “Mu buryo bw’ishoramari, abantu bazana ibifite abakiriya, nka kera wasangaga haza amalitiro hafi miliyoni 3 ku kwezi, ariko uyu munsi haza litiro 350 buri kwezi, bihita byumvikana ko harimo ikinyuranyo cyo kugabanuka kirenga 90%, iyazaga kera byibuze miliyoni ebyiri zakoreshwaga n’abaturage.”

Abacuruza ibikomoka kuri peteroli bavuga ko ikigega yabikwagamo mu Gatsata cyari gifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 1.5, ariko ubu kimwe n’ibindi biri ku masitasiyo atandukanye mu mujyi wa Kigali byarahinduwe bikaba bibika mazutu cyangwa essence.

Kugeza ubu peteroli yinjira mu Rwanda ikoreshwa mu nganda zikora amarangi cyangwa mu kubaka imihanda, kimwe n’uko mu maduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi uhasanga nke cyane igurwa n’abashaka gufungura amarangi.

Hari indi yoherezwa mu ntara y’Uburengerazuba nko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke irangurwa n’abayijyana muri Congo aho abaturage mu byaro bakiyikoresha bacana mu ngo

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:09 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe