Ukuri ku itandukaniro hagati y’amavangingo n’inkari

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Iki ni kimwe mu bibazo byerekeye imyororokere abantu bibaza kugera n’ubu. Abashakashatsi na bo ntabwo bicaye ngo babyihorere gusa kugera mu 2011 abahanga benshi bemezaga ko amavangingo ari inkari, ndetse bamwe bavugaga ko kuyazana bishobora kuba uburwayi.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Elizabeth Shimer Bowers wo muri Kaminuza ya Ontario muri Canada, agaragaza ko amavangingo atandukanye n’inkari ariko hakaba hari ibintu bimwe bihuriyeho.

Avuga ko ku muntu utabisobanukiwe ashobora kumva ko ari bimwe ariko hari itandukaniro rifatika ritandukanya inkari zisanzwe n’amavangingo:

1. Inkari ziba zifite ibara, ariko amavangingo aba asa n’amazi nta bara agira.

2. Inkari zigira impumuro yazo ariko amavangingo nta mpumuro agira.

3. Inkari aho ziguye iyo utahafuze hakumuka haza ikizinga mu gihe amavangingo ubwayo iyo nta kindi cyivanze na yo, ntabwo atera ikizinga aho yaguye.

4. Mu mavangingo habonekamo PSA, glucose na fructose, ibi ntabwo wabisanga mu nkari ahubwo biboneka mu masohoro y’abagabo.

Dr. Bowers avuga ko usanga amavangingo abonekamo urea, creatinine na uric acid. Ibi bikaba gihamya ko amavangingo akorerwa mu mpyiko akikusanyiriza mu ruhago gusa nkuko ku mugabo amasohoro ye akorerwa ahatandukanye akihuza nyuma, ni ko no ku mugore amavangingo hiyongeramo ibituruka mu mvubura izwi nka Skene zikaba imvubura ziri ahazengurutse umuyoboro uvana inkari mu ruhago.

Yongeraho ko amavangingo atandukanye n’inkari ariko nanone hari ababyitiranya nkuko hari ushobora kunyara bisanzwe akakubeshya ngo ni amavangingo cyangwa se amavangingo akaba yakivanga n’inkari cyane cyane iyo umugore abikoze yashakaga kunyara cyangwa se yikaniriye amavangingo bigatuma n’inkari zimucika bikivanga.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:02 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 69 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe