Umusaruro w’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu myaka 10 ishize

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Urubyiruko rw’abakorerabushake bazwi ku izina rya ‘Youth Volunteers’ bavuga ko bishimira ibyagezweho mu myaka 10 ishize batangiye gufasha leta kwihutisha ibikorwa bigamije iterambere ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu mirenge itandukanye y’igihugu bamwe mu baturage bubakiwe inzu, bahabwa inka, ubwisungane mu kwivuza, ari nako uru rubyiruko rw’abakorerabushake rubafasha guhangana n’ibibazo birimo ibiyobyabwenge mu rubyiruko, icyorezo cya Covid19, n’ibiza byagiye byibasira uduce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Abo baturage bavuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko rw’abakorerabushake byasigaye mu mitima yabo kandi byababereye umusemburo w’impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake babigize umwuga byatangiye mu mwaka wa 2013, icyo gihe abasore n’inkumi babarirwa muri 50 gusa bakoranaga na Polisi y’Igihugu ku kurwanya no gukumira ibyaha.

Abatangiranye n’iyi gahunda bavuga ko bishimira uburyo bagutse mu byo bakora byatumye urundi rubyiruko rubasanga ubu bakaba bamaze kugera ku mubare urenze ½ cy’urubyiruko rufite imbaraga zo gukora nk’uko bigarukwaho n’Umunyamabanga Mukuru wa Youth Volunteers, Bayisenge Eric.

Ati “Hari ibikorwa bitandukanye urubyiruko rugenda rukora mu iterambere ry’igihugu, haba mu kwicungira umutekano, kuko dukorana na Polisi y’u Rwanda. Hari uruhare urubyiruko rugira mu kugabanya ibyaha mu gihugu, haba mu gutanga amakuru, ndetse n’ubujyanama muri bagenzi bacu.”

Ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake bigira aho bigarukira kuko abenshi muri bo babitangira badafite akandi kazi, ariko ubu abandi bant uku giti cyabo n’inzego zitandukanye batangiye kubegera bakabafasha kuzuza ibyo baba batangiye ariko ntibashobore kubigeraho uko babyifuzaga, harimo kubakira abaturage inzu n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza imikorere ya Polisi y’Igihugu n’abaturage, ACP Teddy Ruyenzi avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari abafatanyabikorwa Polisi y’Igihugu izakomeza gukenera no gushyigikira.

Ati “Byonyine kuba hari abavuze ngo reka tubakurikire batubereye urumuri, reka natwe tureke kwishora mu businzi, turebe ako icyaha kiri tukivuge, abana bafatwaga ku ngufu rimwe na rimwe ntibyanamenyekanaga, ariko bamaze kujyaho bakiyemeza kuvuga aho babona ikibi cyose. Hari amakuru menshi yagiye atangwa mbere Polisi ikaburizamo ibyaho bitaraba, no gutahura ababikoze.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari urubyiko rw’abakorerabushake 17.00.000 rwakoze mu gihe cy’imyka 10 ibikorwa bitandukanye byagiriye abaturage akamaro, aho abaturage basaga 1.295 bubakiwe inzu, n’aho abasaga 5.813 zitari zimeze neza ziravugururwa.

Bavuguruye ubwiherero busaga 17.320, ndetse imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 2.582 iratunganywa.

Uru rubyiruko rwateye ibiti, bubakira abaturage uturima tw’igikoni bagera ku 495.876, ndetse bishyurira ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de santé) imiryango isaga 4.312.

Mu bindi bikorwa bakora harimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu, gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’umwana, n’ibindi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:15 am, May 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe