Umutungo wa Rwigara ugiye gutezwa cyamunara bundi bushya

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Védaste Habimana yongeye guhamagarira ababishoboye kugura muri cyamunara umutungo utimukanwa wo kwa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Uyu mutungo uherereye mu mujyi wa Kigali.

Aravuga ko agamije gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko bitegeka uruganda rw’itabi rwa nyakwigendera kwishyura umwenda rubereyemo banki y’ubucuruzi ya COGEBANQUE.

Amakuru dukesha Radio Ijwi rya Amerika avuga ko ari ku nshuro ya kabiri umuhesha w’inkiko ashyize hanze itangazo rigurisha mu cyamunara uyu mutungo. Ngo bizafata iminsi irindwi gusa kugira ngo umunyamategeko Védaste Habimana abe yagurishije uwo mutungo utimukanwa.

Uwo mutungo ugizwe na hoteli y’igorofa enye ituzuye yagombaga kunganira indi hoteli yasenywe mu 2016.

Uyu mutungo uherereye mu mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Intandaro ya byose ni impaka zitavugwaho rumwe hagati y’umuryango wa Rwigara n’icyahoze ari COGEBANQUE kugeza ubu yaguzwe na Equity Bank.

COGEBANQUE ivuga ko mu 2014 uruganda rw’itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Assinapol Rwigara rwatse inguzanyo muri iyo banki ariko ruza kuyisigaramo umwenda. Uyu mwenda ungana na miliyoni zisaga 349, ariko umuryango wa Rwigara wakomeje kubihakana.

Iyi cyamunara igiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere umuryango wo kwa Rwigara wasabye kuyitesha agaciro, ariko inkiko zanga ikirego wazishyikirije.

Umuryango wa Rwigara wavugaga ko mu 2017 Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’ugiye gutezwa cyamunara itagomba kugurishwa, ukavuga ko nta rundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

Bari kumwe na nyakwigendera Janvier Rwagatare wunganiraga umuryango wa Rwigara, mu 2021 mbere y’uko apfa yavugaga ko COGEBANQUE yandikiye urukiko igaragaza ko nta wundi mwenda abo kwa Rwigara bayibereyemo kandi ko nta yindi banditse ivuguruza iya mbere. Ibyo ariko umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko ikirego cyo kwa Rwigara cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe yategetse uruganda PTC Ltd kwishyura COGEBANQUE miliyoni zisaga 349 z’amafaranga nk’umwenda w’iyi banki.

Muri ibyo bihe, Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa Rwigara yatsembeye Ijwi ry’Amerika iby’uyu mwenda.

Ibi byateye abo kwa Rwigara gutanga ikirego cy’ubujurire bagambiriye kurengera imitungo yabo.

Ijwi rya Amerika rivuga ko mu 2023 ibi na byo byabaye impfabusa kuko mu gihe bagombaga kuburana umunyamategeko Janvier Rwagatare waburaniraga uruganda PTC Ltd yari yaritabye Imana.

Umucamanza yasibye urubanza mu bitabo by’inkiko, avuga ko Adeline Rwigara atagaragaza undi wahagararira uruganda PTC Ltd kuko yaba we n’abana yabyaranye na Rwigara bataba ababuranyi mu rubanza kandi uruganda ari rwo rwatanze ikirego.

Ku murongo wa telefoni, umunyamategeko Védaste Habimana nta byinshi yifuje gutangaza

Assinapol Rwigara yapfuye mu 2015. Mu 2016, hoteli ye yo mu Kiyovu yarasenywe bivugwa ko yubatswe binyuranyije n’amategeko kandi ko itari ikomeye ikaba yarashoboraga guteza impanuka.

Mu 2018 uruganda rw’itabi rwa Rwigara n’ibirugize byose byatejwe cyamunara. Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) cyavuze ko hari akayabo k’imisoro kabarirwa muri miliyari 6 (6.000.000.000 frw) banyereje.

Diane Rwigara ari na we mfura mu muryango, ari kumwe na nyina umubyara bari bafunzwe.

Kuri iyi nshuro cyamunara izakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:19 pm, May 1, 2024
temperature icon 25°C
moderate rain
Humidity 65 %
Pressure 1015 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe