Uruhare rwa radiyo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Itangazamakuru cyane cyane radiyo rigaragara nka kimwe mu byatumye ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bugera ku rwego rwo gutwara ubuzima bw’abasaga 1,000,000. Gusa nubwo radiyo yabaye kimwe mu byasenye igihugu, nyuma ya Jenoside, radiyo yabaye igitangazamakuru cyagize uruhare mu kongera kubaka umuryango Nyarwanda wari warashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’itangira ry’inkubiri y’amashyaka menshi mu myaka ya 1990, imvugo zibiba urwango ku Batutsi nibwo zarushijeho gukaza umurego binyujijwe mu bitangazamakuru bya radiyo cyane cyane mu bihangano by’indirimbo zatambutswaga zibiba urwango no gushishikariza ubwicanyi.

Ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’itangizwa rya radiyo izwi nka RTLM (Radio-Télevision des Mille Collines) muri Nyakanga 1993, aho yagize uruhare rutaziguye mu gutuma Abatutsi bangwa, dore ko yasaga nkaho ari radiyo imwe mu gihugu, icyavugirwagaho cyose cyafatwaga nk’ihame.

Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, radio yabaye umuyoboro mwiza wo guhuza Abanyarwanda binyuze mu biganiro na gahunda zitandukanye z’ubumwe n’ubwiyunge.

Rukundo Charles Lwanga, ni umwe mu banditsi b’ikinamico ya Musekeweya itambuka no kuri Radio Rwanda, ikaba imwe mu nkinamico zagize uruhare mu guhindura imyumvire ya benshi ibinyujije mu makinamico yatambukaga. Avuga ko bahereye ku byari byabaye mu gihugu, ariko bashingira ku bushakashatsi butandukanye barema inkuru zifasha abantu kongera kwiyunga.

Agira ati “Uzasangamo imisozi ibiri yari ihanganye, kuko hari ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko byoze bitangira bavuga ngo ‘twebwe na bariya’, bakicamo ibice, noneho ugasanga bamwe bise ba Nyirabayazana abandi y’ibibazo bihari kandi atari nako biri. Ibyo bigaragagaza ukuntu amakimbirane avuka, ukuntu abantu bashishikariza abandi kuyinjiramo, n’uburyo abantu bongera bagahura bakaganira, bakareba icyo bapfa kugira ngo bongere biyunge.”

Akomeza agira ati “Ni aho twashingiye inkuru zacu kandi zagize akamaro gakomeye kuko abantu barayikunze bakomeza kuyumva, bakaduha ubuhamya bwabo bakaduha n’ibitekerezo by’ibyo twakongeramo, bituma tugira umusaruro dutanga mu gihugu mu kubaka amahoro mu myaka 20 Musekeweya ihita.”

Kugeza ubu, 70% by’Abanyarwanda babona amakuru kuri radiyo, bivuze ko uruhare rwa radiyo mu gukwirakwiza amahoro n’ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge ari runini.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:21 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe