Volleyball : Gisagara VC yasezerewe mu matsinda, Polisi VC yambuka muri 1/8

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Gisagara VC yasoje imikino Nyafurika yo mu matsinda mu rwego rw’abagabo idatsinze umukino n’umwe ntiyakomeza muri 1/8, mu gihe Polisi VC yo yasoje imikino yayo itsinda Green Buffaloes yo muri Zambia.

Gisagara VC yasoreje kuri PAD VC (Port Autonome de Douala), ikipe y’i Douala muri Cameroun zari zihuriye mu itsinda rya 3. Yayibanje amaseti 2 (25-19, 25-21) ariko PAD VC irayigaranzura (14-25, 24-26), amakipe yombi ajya kuri Seoul ( iseti ya kamarampaka), Gisagara VC iyitsindirwaho ku manota 8-15.

Gisagara VC isoje imikino yose yo matsinda idatsinze n’umwe muri itanu kuko usibye PAD VC, yari yatsinzwe na Rukinzo VC (Burundi) Volleyball Club Espoir (Repubulika Demokarasi ya Kongo), Prisons VC (Kenya) Asw Blida Sport Ville de Blida (Algeria).

Nyuma yo kwandagazwa mu matsinda, iyi kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda irakomereza mu mikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugera ku wa 21.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino iri kubera i Caïro mu Misiri, ni Police VC yo yabonye itike ya 1/8 itsinze Green Bufaloes yo muri Zambia amaseti 3-0( 25-17, 25-18, 25-11).

Ni umukino wa gatatu wikurikiranya Police VC yari itsinze biyihesha itike ya 1/8 , ikazahura n’ikipe izaba iya 3 mu itsinda rya mbere.

Police VC yari mu itsinda rya 4 , yatsinzwe umukino umwe na Kenya Ports Authority ( Kenya), ikurikizaho gutera mpaga Volleyball Club Garde ( DRC), itsinda University of Zimbabwe Wolves Club ( Zambia) na Green Buffaloes VC (Zambia) yasorejeho.

Polisi VC
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:16 pm, May 1, 2024
temperature icon 22°C
moderate rain
Humidity 78 %
Pressure 1018 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe