Ibyo wamenya kuri Rwanda Day 2024, yitezwe kubera i Washington

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 igira iti: “U Rwanda:Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose”.

Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu, bakidagadura, bagasabana bijyanye n’umuco nyarwanda.

Abenshi mu Banyarwanda bari banyotewe no kongera guhurira muri iki gikorwa cyagize uruhare rukomeye cyane mu gutinyura ababa muri Diaspora gushora imari mu gihugu cyababyaye.

- Advertisement -

Uwitwa Gashema Aloys yagize ati: “Nyuma y’umusaruro watanzwe na Rwanda Day zabanje, Abanyarwanda bishimiye kongera guhura  bakaganira ku ngamba nshya zo gutez aimbere Igihugu cyabo.”

Kuva Rwanda Day yatangira muri 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

Kwiyandikisha bikorerwa kuri website ya Rwanda Day (www.rwandaday.rw) hakurikizwa amabwiriza agaragara ku rupapuro rwo kwiyandikisha.

Abantu bose aho bari ku Isi hose bemerewe kwitabira Rwanda Day, harimo inshuti z’u Rwanda, ndetse uwiyandikisha yerekana ibimuranga birimo pasiporo, Indangamuntu cyangwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Abazitabira Rwanda Day barashishikarizwa gukurikirana ibijyanye na Visa (yo kwinjira muri Amerika) kandi bakanategura ibijyanye n’urugendo byose hakiri kare.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu batumirwa b’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abashyitsi bavuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bazatanga ibiganiro, urutonde rukaba ruzatangazwa mu minsi ya vuba.

Nubwo bidasaba kwishyura kugira ngo witabire icyo gikorwa, Guverinoma y’u Rwanda isaba buri wese mu bazitabira kwishakira ahp bagomba kuba, gusa ibyo kurya bitandukanye bizatangirwa ahazabera ibirori.

Ibyo birori bizanyura ku bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo miu mahanga, ndetse bikazaba birimo guca imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byifuza kwitabira bifite ababihagarariye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  birasabwa kohereza ubutsabe kuri email kuri [email protected], ibidafite ababihagarariye bikohereza ubutumwa kuri [email protected].

Guhera mu 201, Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Buruseli mu Bubiligi, Chicago muri USA, Paris mu Bufaransa, Boston muri USA, London mu Bwongereza, Toronto muri USA, Atlanta muri USA, Dallas muri USA, i Amsterdam mu Buholandi, i San Francisco, i Ghet mu Butaliyani na Germany.

Ku bifuza kwerekana umushinga wabo, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byemeza ko nubwo igihe gisigaye ari gito, ushobora kohereza umushinga wawe [email protected] noneho itsinda rishinzwe kuyitegura rikaguhuza n’abahagarariye Guverinoma n’abikorera kugira ngo muganire kuri uwo mushinga.

Iki gikorwa gitanga amahirwe atandukanye yo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye nko mu imurikabikorwa, imyidagasuro no mu nama zo guhura no gusuhuzanya zihabera.

Hanashyizweho uburyo bw’uko inshuti z’u Rwanda zishobora guhura n’Umuryango w’Abanyarwanda mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, ababishaka bakazafashwa bitewe n’aho batuye.

Muri ibi bihe by’imyiteguro, abazitabira bafrasabwa kuzaserukana kwambara umwambaro wa gakondo cyangwa undi mwambaro usanzwe w’ibirori.

Abifuza kuzazana n’inshuti zabo na bo bahawe ikaze ariko bibutswa ko bagomba kuandikisha, kuko abazaba bujuje ibisabwa ari bo bazemererwa kwinjira.

Uburyo bwo gutwara abantu butandukanye buzaba buhari muri Washington D.C. bitewe n’ubwo abitabiriye bifuza, uhereye kuri bisi za rusange, gari ya moshi, tagisi n’ubundi butandukanye.

Abahagarariye kampani cyangwa umushinga runaka bashaka kumurika ibikorwa cyangwa gutera inkunga icyo gikorwa, barasabwa kubimenyekanisha hakiri kare kugira ngo babone uko bashobora kwitabira maze bakabona uko bamurika ibikorwa na serivisi batanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:35 am, Oct 10, 2024
temperature icon 21°C
moderate rain
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:42 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe