Ifoto itangaje: Ingona ihetse abana bayo barenga 100

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umufotozi w’umuhinde usanzwe amenyerewe mu gufotora ibinyabuzima byo mu nyanja Dhritiman Mukherjee yasohoye ifoto yise iyo mu mutima w’umugezi wa Ganges mu majyaruguru y’ubuhinde.

Iyi foto itangaje igaragaza ingona y’ingabo ihetse abana bayo barenga 100 ku mugongo. Dhritiman yavuze ko byamusabye kumara ibyumweru bibiri aryamye ku nkengero z’uyu mugenzi kugira ngo agere ku ifoto yari inzozi ze.

Iyi foto uretse kuba ubwayo itangaje ngo umufotozi yashatse kwereka isi uburyo ingona nazo zita ku bana bazo.

Yabanje gufata amafoto adahuye neza neza n’iyo yifuzaga gusa akomeza gushaka ifoto ya nyayo.

Iyi ngona yo mu bwoko buzwi nka Gharial ni imwe muri 650 zisigaye ku isi zo muri ubu bwoko. Ubu bwoko bw’ingona za Gharial ni ubwoko bw’ingona nini ziba mu nzuzi n’imigezi migari. Imwe yakuze ishobora kugira Metero 4 z’uburebure n’ibiro 900.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:25 pm, May 16, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe