Impamvu inyoni ya Otirishe (Ostrich) idashobora kuguruka

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Otirishe niyo nyoni nini ku isi, ifite ijosi rirerire n’umutwe muto n’igihimba kinini, amababa ndetse n’amaguru maremare cyane. Iboneka mu bice bya Afurika. Gusa iyi ni inyoni idashobora kuguruka.

Umuhanga mu buzima bw’inyamaswa wo mu muryango wita ku nyamaswa w’i London mu Bwongereza (zoological society of London) Ben Collen, agaragaza ko Otirishe ishobora gukura kugeza ku burebure bwa metero zirenga ebyiri (~ 2.75m) ikanapima ibiro birenga ijana na mirongo itanu.

Igitangaje n’ubwo yitwa inyoni kandi burya ikintu abenshi tumenyereye ku nyoni, ni ukuguruka, ariko yo ntago ifite ubushobozi bwo kuguruka, bitewe n’impamvu zitandukanye twakwegeranyirije:

Umuvuduko

Nk’uko bisanzwe bizwi neza iyi nyoni irihariye, byonyine kumva ko ari inyoni idashobora kuguruka ni agashya yihariye ubwayo n’izindi nyoni nkeya.

Iyi nyoni irihuta cyane ku buryo ariyo nyoni yihuta ku butaka kurusha izindi nyoni n’ibiguruka byose ku isi, ishobora kwiruka ku muvuduko wa kilometero 96 ku isaha. Ibi bikaba biri mu biyifasha kubaho no kwirwanaho.

Amaguru

Ben Collen avuga ko ugereranyije n’izindi nyoni zose, usanga zifite amajanja arenze atatu, ane kuzamura, ibingibi rero biratandukanye kuri iyi nyoni.

Otirishe ifite amajanja abiri manini urebye neza ubona ajya kumera nk’amano asanzwe, kubera ko aba akomeye, ibi bikayifasha kwihuta cyane igihe yiruka.

Kubera ko iyi nyoni itaguruka ushobora kuba wakumva ko aya mababa ntacyo ayimarira, gusa amababa ya Otirishe afite akamaro gakomeye gatandukanye no kuguruka.

Iyi nyoni iyo yiruka ku muvuduko munini ikenera kuba iringaniye ngo idata umurongo cyangwa ikadandabirana (loose balance), rero aha niho amababa ayifashiriza.

Nk’uko inkoko ibigenza iyo yiruka, yifashisha amababa. Otirishe nayo igihe iri ku muvuduko wo hejuru irambura amababa yayo ubundi bikayifasha kwiruka.

Kubera iki Otirishe idashobora kuguruka?

Havugwa ibitandukanye ku gituma Otirishe n’izindi nyoni nkayo (urugero: Rhea) zitaguruka. Gusa nta mwanzuro uhamya neza impamvu.

Kimwe mu bitera iyi nyoni kutaguruka ni uko ari nini kandi ikaba ifite ibiro byinshi, gusa nanone iyi ntiyaba impamvu nyamukuru itera izi nyoni kutaguruka.

Ubushakashatsi bwemeza nanone ko iyi nyoni ibura igufwa ry’agatorero (agatuza) rifasha izindi nyoni kuguruka, bikaba ikindi kintu kiyibuza kuguruka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:36 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe