Menya uko wakongerera ingufu imisemburo itera ibyishimo

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu isi aho tuva tukagera ntawe utifuza kubaho yishimye, gusa kubera ibibazo by’ubuzima binyuranye usanga rimwe na rimwe ibyo byishimo bibura uretse ko natwe hari igihe tugira uruhare mu kubyibuza aho usanga duhangayikishwa n’ibyo tutabasha gukosora no gukemura.

Hari imisemburo mu mubiri wacu ishinzwe kutwongerera ibyishimo, makuruki twaguteguriye bimwe mu byo wakora ngo uyongerere ubushobozi bityo ujye uhorana akanyamuneza wirinde iminkanyari mu gahanga unirinde ingaruka zizanwa no kutishima, ariko mbere ya byose reka tubanze tumenye ese imisemburo y’ibyishimo n’iyihe?

1.Dopamine

Uyu ni umusemburo uzamurwa akenshi no kuba hari intego ubashije kugeraho, kwesa umuhigo, kuzamurwa mu ntera, gushimirwa ibyo wakoze n’ibindi bijyana n’amarangamutima ashingiye ku ikuzo n’ishimwe.

2.Serotonin

Uyu musemburo w’ibyishimo wo ushinzwe ahanini n’ibyiyumviro. Ubwinshi bwawo nibwo bukurinda umunabi naho iyo wiyongereye niho usanga wishimye kandi unezerewe. Gukora imibonano ukarangiza, ni bumwe mu buryo bworoshye bwo kongera uyu musemburo dore ko babiteramo urwenya ngo umugore warangije akina amakarita n’abayaya (aba yabaye inshuti na bo, yishimye).

3.Oxytocin

Uyu musemburo uretse kuba wongera ibyishimo unongera urukundo hagati y’abakorana imibonano mpuzabitsina, hagati y’umwana na nyina kandi ugira uruhare rukomeye mu gihe cyo kubyara kuko utuma ibise biza vuba kandi bihagije dore ko iyo bibaye bicyeya urushinge bagutera ngo rubyongere ruba rukoze muri uyu musemburo.

Gusa ntiwongerwa no gukora imibonano gusa ahubwo kubana neza n’abandi, kubagaragariza umutima mwiza nabyo biri mu byongera uyu musemburo.

4.Estrogen

Uyu ni umusemburo ubusanzwe tuzi ko ugendana n’imyororokere. Gusa nanone burya usanga uyu musemburo ufatanya na serotonin twabonye hejuru mu kurwanya ubwigunge, kwivumbura n’umunabi. Uyu musemburo gusa mu gihe cyo gucura uragabanyuka kandi abagabo bo bawugira mucye ugereranyije n’abagore bawugira ku bwinshi.

5.Progesterone

Uyu musemburo iyo uri ku gipimo cyiza bifasha umugore gusinzira neza gusa nawo uko umugore acura ugenda ugabanyuka. Uyu musemburo urinda umunabi, kwivumbura no kudatuza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu kwishima abagore barusha abagabo kuko iyi misemburo ibiri ya nyuma bayigira myishi kurenza abagabo bityo bikabongerera amahirwe yo kugaragaza ibyishimo kurenza abagabo ndetse no gushimishwa n’utuntu wabona ko ari duto.

 Uko wakongera iyi misemburo

Kugirango iyi misemburo ibe ku gipimo gishimishije bityo bigufashe kwiberaho wishimye hari ibyo usabwa gukora mu buzima bwawe bawa buri munsi.

1.Umuziki

Umuziki ni uwa mbere mu kuzamura ibyishimo n’ikimenyimenyi uzasanga nta birori byaba ngo haburemo umuziki. Haba mu gusenga, amatora, kwidagadura, imisango, hose dukoresha umuziki. Urenga izo mbibi tukanawifashisha mu bihe bigoye ukadufasha mu gutuza no kugira ihumure. Aho ni mu gushyingura no ku kiriyo aho twifashisha indirimbo zijyanye n’icyo gihe zikadusubiza intege mu bugingo.

2.Ibinyasukari

Amafunguro akungahaye ku isukari y’umwimerere (imbuto, ubuki, ibinyampeke, …) azwiho kuzamura igipimo cya serotonin mu mubiri. Ikizabikubwira ni uko umwana uri kurira umuha bombo agahita aceceka kurenza ko wamuha ikindi kintu, n’abakuru usanga mu bihe twashobewe tuba twishakira ibiryohereye. Ni uko umubiri uba ukeneye serotonin ihagije.

3.Unguka inshuti kandi uzihe igihe

Nta cyiza nko kugira abantu mubyumva kimwe. Inshuti musangira, mutemberana mugataramana ni ingenzi kuko zigufasha kuzamura igipimo cya oxytocin. By’umwihariko guhoberana akanya, gusomana n’uwo ukunda, imibonano mpuzabitsina, gukina n’abana bawe ni ingenzi mu kuzamura uyu musemburo kurenza ko wamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga.

4.Ikuremo stress

Stress kuyibuza kubaho biragoye ariko ushobora kuyihagarika no kwirinda ko yakurusha ingufu. Bimwe mu byo wakora ukikuramo stress harimo yoga, meditation, kuganira n’abandi mutera urwenya, umuziki, gukina umukino ukunda n’ibindi.

Ibyavuzwe haruguru bi ibizatuma imisemburo yawe y’ibyishimo izamuka ibe ku rugero rwiza kandi rushimishije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:53 pm, May 9, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1017 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe