Umwaka w’imikino wa Rayon Sport urangiye nta gikombe na kimwe mu bikinirwa ibashije gutwara. Nyuma yo gusezererwa na Bugesera FC muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro.
Igitego 1 – 0 nicyo Bugesera FC itsinze Rayon Sport mu mukino wo kwishyura waberaga I Bugesera mu gihe ubanza nawo Bugesera FC yari yatsindiye Rayon Sport igitego 1 -0 I Kigali.
Ibi bitumye ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi isoza umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe itwaye muri bibiri yahataniye imbere mu gihugu. Kugeza ubu igikombe cya shampiyona nacyo cyamaze gutwara na APR FC. Rayon sport kandi ikaba itaranabashije kurenga umutaru mu marushanwa nyafurika yitabiriye.
Rayon sport igize umwaka mubi nyamara yari yaratangiye uyu mwaka ari imwe mu makipe yiyubatse igura abakinnyi bakomeye ndetse n’abatoza.
Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa nyafurika Gikundiro yaje gutakaza abakinnyi barimo Eid Mughadam, Aruna Moussa Madjaliwa, Moussa Essenu, Joachim Ojera, Heritier Nzinga Luvumbu na Rwatubyaye Abdoul. Yatakaje kandi umutoza Yamen Zelfani wari waratangiranye nayo.
Rayon sport kandi imaze iminsi igowe cyane n’imikino ya nyuma ya shampiyona y’u Rwanda kuko ubu kubona insinzi ya Murera bisigaye bimeze nko gushaka imizi y’urutare.